Close MORE NEWS Bishop Vuningoma yahawe gasopo muri Zion Temple mu gihe yaba adasabye imbabazi- Apotre Gitwaza UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 16-01-2018 saa 13:41' whatsapp Facebook Apotre Gitwaza aratangaza ko mu gihe Bishop Vuningoma yaba adasabye imbabazi, atemerewe kongera gukandagiza ikirenge muri Zion Temple ukundi. Gitwaza avuga ibi nyamara mu gihe Bishop Vuningoma wirukanywe yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gusubira mu Itorero rye ngo kuko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko ari umwe mu bashinze iri torero. Apotre Paul Gitwaza na Bishop Vuningoma Dieudonné ni abagabo batangije Itorero rya Zion Temple, bakaba bari n’inshuti magara. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 nibwo haje kumvikana inkuru itari nziza ku bayoboke b’iri torero mu Rwanda no ku isi, ko hari abapasiteri birukanwe muri Zion Temple nyuma yo gutahurwaho umugambi wo gushaka guhirika Gitwaza. Mu bavugwaga muri uyu mugambi hari harimo Bishop Vuningoma, Bishop Bienvenu Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Aya makuru yabanje guhakanwa n’Umuvugizi w’Itorero rya Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, Nzabakira Floribert avuga ko nta mupasiteri wirukanywe muri iri torero. Inkuru yaje gusakara ko hari abapasiteri Gitwaza yirukanye abashinja kwitwara nabi, mu birukanywe hakaba harimo na Bishop Vuningoma. Mu Ugushyingo 2017, ubwo yari yatumiwe mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya, Bishop Vuningoma yabwiye itangazamakuru ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n’amategeko ngo kandi nta wufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango. “Vuningoma si uwa Zion Temple” Ubwo yari muri Studio za Radio Authentic tariki ya 13 Mutarama 2018, umwe mu bari bakurikiye iyi radiyo yabajije Gitwaza icyo avuga ku byavuzwe na Vuningoma, asubiza ko Vuningoma adashobora kugaruka muri Zion Temple atarasaba imbabazi. Yasubije agira ati “Ibyo byavugiwe mu kinyamakuru ntibyavugiwe muri Zion n’imbere yanjye, nabimbwira nzabyumva ariko sinzakurikira ibyo nasomye mu kinyamakuru ngo abe ari byo ngenderaho. Icyo nzi gusa ni uko atakibarizwa muri Zion Temple kandi si uwa Zion Temple. Ibyo ngi byo rero ni ibyo yabwiye abanyamakuru nakenera kumbwira azambwire wenda nzareba igikurikira.” Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Bishop Vuningoma, yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo ngo kuko yari ari mu masengesho. Yasubije agira ati “Turi mu masengesho, twabwiye abanyamakuru ko tuzagira icyo tuvuga kuri ibyo bintu niturangiza amasengesho. Nituyarangiza tuzagira icyo tuvuga kuri ibyo bibazo byose”. Twifuje kumenya icyo Bishop Vuningoma yakoze agomba gusabira imbabazi ariko kuvugisha Gitwaza ntibyadukundira. Umuvugizi w’Itorero Zion Temple, Pasiteri Nzabakira Floribert yatangarije IGIHE ko hari amakosa Vuningoma yakoze agomba gusabira imbabazi akabona gusubira mu itorero. Yagize ati “Vuningoma hari amakosa yakoze ni yo agomba gusabira imbabazi niba ashaka kugaruka[…]ni amakosa tutabwira itangazamakuru ariko arahari ”. Twifuje kumenya niba nyuma yo gukora ayo makosa hari ibihano runaka byafatiwe uyu wahoze ari icyegera cya Gitwaza, Nzabakira asubiza agira ati “Ntitwigeze tumushyira inyuma y’Itorero ngo tumuhe Satani nk’uko bigenda ku muntu wakoze ibyaha, ariko ntakiri uwacu kandi nta n’inshingano afite muri Zion Temple”. Abakurikiranira hafi ibibera mu Itorero rya ‘Zion Temple Celebration Center’ bibaza amaherezo y’ibibazo biri hagati ya Gitwaza na Vunigoma. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Bishop Vuningoma yahawe gasopo muri Zion Temple mu gihe yaba adasabye imbabazi- Apotre Gitwaza UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 16-01-2018 saa 13:41' whatsapp Facebook Apotre Gitwaza aratangaza ko mu gihe Bishop Vuningoma yaba adasabye imbabazi, atemerewe kongera gukandagiza ikirenge muri Zion Temple ukundi. Gitwaza avuga ibi nyamara mu gihe Bishop Vuningoma wirukanywe yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gusubira mu Itorero rye ngo kuko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko ari umwe mu bashinze iri torero. Apotre Paul Gitwaza na Bishop Vuningoma Dieudonné ni abagabo batangije Itorero rya Zion Temple, bakaba bari n’inshuti magara. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 nibwo haje kumvikana inkuru itari nziza ku bayoboke b’iri torero mu Rwanda no ku isi, ko hari abapasiteri birukanwe muri Zion Temple nyuma yo gutahurwaho umugambi wo gushaka guhirika Gitwaza. Mu bavugwaga muri uyu mugambi hari harimo Bishop Vuningoma, Bishop Bienvenu Kukimunu, Bishop Claude Okitembo Djessa, Pasiteri Kamanzi Patrick na Bishop Richard Muya. Aya makuru yabanje guhakanwa n’Umuvugizi w’Itorero rya Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, Nzabakira Floribert avuga ko nta mupasiteri wirukanywe muri iri torero. Inkuru yaje gusakara ko hari abapasiteri Gitwaza yirukanye abashinja kwitwara nabi, mu birukanywe hakaba harimo na Bishop Vuningoma. Mu Ugushyingo 2017, ubwo yari yatumiwe mu muhango wo kwimika Apotre John Poda Bihashya, Bishop Vuningoma yabwiye itangazamakuru ko nta muntu wigeze amwirukana muri Zion Temple mu buryo bwemewe n’amategeko ngo kandi nta wufite uburenganzira bwo kwirukana umuntu uba waratangije umuryango. “Vuningoma si uwa Zion Temple” Ubwo yari muri Studio za Radio Authentic tariki ya 13 Mutarama 2018, umwe mu bari bakurikiye iyi radiyo yabajije Gitwaza icyo avuga ku byavuzwe na Vuningoma, asubiza ko Vuningoma adashobora kugaruka muri Zion Temple atarasaba imbabazi. Yasubije agira ati “Ibyo byavugiwe mu kinyamakuru ntibyavugiwe muri Zion n’imbere yanjye, nabimbwira nzabyumva ariko sinzakurikira ibyo nasomye mu kinyamakuru ngo abe ari byo ngenderaho. Icyo nzi gusa ni uko atakibarizwa muri Zion Temple kandi si uwa Zion Temple. Ibyo ngi byo rero ni ibyo yabwiye abanyamakuru nakenera kumbwira azambwire wenda nzareba igikurikira.” Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Bishop Vuningoma, yirinze kugira byinshi avuga kuri iki kibazo ngo kuko yari ari mu masengesho. Yasubije agira ati “Turi mu masengesho, twabwiye abanyamakuru ko tuzagira icyo tuvuga kuri ibyo bintu niturangiza amasengesho. Nituyarangiza tuzagira icyo tuvuga kuri ibyo bibazo byose”. Twifuje kumenya icyo Bishop Vuningoma yakoze agomba gusabira imbabazi ariko kuvugisha Gitwaza ntibyadukundira. Umuvugizi w’Itorero Zion Temple, Pasiteri Nzabakira Floribert yatangarije IGIHE ko hari amakosa Vuningoma yakoze agomba gusabira imbabazi akabona gusubira mu itorero. Yagize ati “Vuningoma hari amakosa yakoze ni yo agomba gusabira imbabazi niba ashaka kugaruka[…]ni amakosa tutabwira itangazamakuru ariko arahari ”. Twifuje kumenya niba nyuma yo gukora ayo makosa hari ibihano runaka byafatiwe uyu wahoze ari icyegera cya Gitwaza, Nzabakira asubiza agira ati “Ntitwigeze tumushyira inyuma y’Itorero ngo tumuhe Satani nk’uko bigenda ku muntu wakoze ibyaha, ariko ntakiri uwacu kandi nta n’inshingano afite muri Zion Temple”. Abakurikiranira hafi ibibera mu Itorero rya ‘Zion Temple Celebration Center’ bibaza amaherezo y’ibibazo biri hagati ya Gitwaza na Vunigoma. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu