Yabaga muri shamburete we n’umugore n’abana 6 ubu arangije album y’mashusho

NIYONTEZE Shaban wa vukiye mu Karere ka Ruhango mu Intara y’Amajyepfo ubu akaba atuye mu Umujyi wa Kigali, amaze gukora album y’amashusho avuga ko abikesha Imana we ntacyo yari bwishoboze.

Aganira n’umubavu.com yavuze ko yabaye muri shamburete (Inzu itagira icyumba) we n’umugore n’abana 6. Ubuzima bwari bumugoye cyane ariko Imana iza kumugirira neza ubu arashima Imana n’abantu.

Ubuzima bya NIYONTEZE Shaban buteye amatsiko!

Yavutse mu umwaka w’1986 avukira mu Kagari ka Gisari mu Umurenge wa Kinazi, ageze ku myaka 12 yaje kwibera I Kigari akora murugo igihe kitari gito, aba kavuyeyo aba mayibobo akajya yirarira mu muhanda nyuma aza kubona akazi k’ubuzamu arinaho yaje gukirizwa mu mwaka 2006.

Ntibyari byoroshye gukizwa kuko yumvaga ntacyamukiza uburara yari asigaye afite, byaje kumuhira anahita arongora mu mwaka wa kurikiye 2007 atangira ubuzima bwo kugira izindi nshingano; inshingano atarashoboye nabusa kuko yashatse nawe bigoye kubona ifunguro. Ibirongoranwa bishize n’akazi kaje guhita gahagarara. Njyeze aha ubwo na ndikaga iyi nkuru nibajije icyahize gikurikiraho.

Yambiye ko yahise yerekeza mu mahanga gushakisha ubuzima (Ubugande ) ajyana n’umugore we bagezeyo basanga bahungiye ubwayi mu kigunga bagaruka kibuno mpamaguru, gutangira ubuzima bushya, ariko butoroshye kuko akigera mu Rwamubyaye yabonye bitakoroha yohereza umugore umucyaro nawe asigara I Kigali yibera hanze.

Nyuma yaje kumugarura abonye akazi k’izamu kamuhaga amafaranga make, atangira kuzunguza amafilime mu Mugi ubuzima butari bworoshye nagato anibera mugashamburete (Inzu itagira icyumba) ayibyariramo abana babiri bimpanga biyongera kuri bane yari afite baba batandatu.

Mumwaka 2014 nibwo Imana yakoze igitangaza

Yatangiye akazi ko gukora amatelephone azirikana impano imurimo yo kuririmba anasenga atangira kubona amafaranga make atangira kujya muri stidio gukora indirimbo umwaka urangira nibwo nawe yararangije indirimbo z’amajwi 11 umwaka ukurikiyeho yatangiye amashusho y’indirimbo yari arangije ahera ubwo.
None ubu arangije Album y’amashusho iriho indirimbo 8 zarangiye, kandi zikozwe neza zijyanye n’igihe tugezemo.

NIYONTEZE Shaban abarizwa mu Itorero rya ADEPR Akarere ka Kicukiro Paruwase ya Rwampara Umudugugu wa SEGEEM.

Kuva mu mwaka 2014 kugeza ubu abayeho neza nubwo bitaragera aho yifuza amaze gukora indirimbo zifite agaciro kangana 1.500.000 yitegura no gushyira k’umugaragaro vuba cyane.

Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwe tuzakibagezaho ubutaha, Yesu aracyakora .

Kanda hano wumve indirimbo ye yitwa Mana mfasha

https://youtu.be/99_95WnBZoM





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
muja Kuya 25-01-2018

Uyu muntu ntabwo ari umwe, mureke kudutuburira