Close MORE NEWS Wari uzi ko kumvisha ingurube umuziki bizongerera umusaruro? UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 10-01-2018 saa 07:34' whatsapp Facebook Mu Rwanda ubworozi bw’ingurube buragenda burushaho gutera imbere cyane kubera kororoka vuba kandi zigatanga inyungu nyinshi kandi mu gihe kitari kirekire cyane. Umwe mu borozi b’aya matungo uzwi cyane mu Majyaruguru y’igihugu, Sina Gerald, we afite ibanga yihariye ngo rituma ingurube yorora zirushaho gutanga umusaruro uhagije. Iryo banga rero ngo ni ukuzihata umuziki amasaha 24/24. Ibyo ngo bituma zibyara zikororoka neza kandi ngo bigatuma zikoresha ibyo kurya bikeya. Mu biraro by’ingurube iyo bucyeye, ingurube zumvikana mu rusaku rwinshi ziri gukorerwa isuku. Mu gihe cy’amasuku baba bataratangira kuzihata umuziki nyuma aho bashyiriyemo umuziki rwa rusaku rurabura. Theophile Hakizimana umwe mu bita ku ngurube yagize ati "Ahanini icyo tuzitungisha ni umuziki zumva amasaha umuziki amasaha 24/24. Uwo muziki rero utuma zonsa neza, zikima neza zikabyara neza." Muri uyu mushinga mugari ubu bworozi bw’ingurube bugizwe n’amoko abiri: izitwa nka Landras ari zo ngurube ndende ngo nizitwa ’Large White’ ingurube ngufi ariko zibyibuha cyane. Bwana Hakizimana avuga ko imibereho yazo hari aho ihurira n’umuziki. "Bituma tuzigaburira bicye. Ibintu dutanga ku ngurube yumva umuziki biba bicye ugereranyije n’ingurube itumva umuziki." Ibi biraro birimo ingurube zisaga 700. Ngo mu bushakashatsi bamaze igihe bazikorera basanga kuzihata umuziki bituma zitanga umusaruro munini. Ubworozi bw’ingurube mu Rwanda burafata intera ikomeye cyane kubera inyungu yihuse iva mu nyama yazo. Iyo nyama ni nayo ihenda kurenza izindi nyama ku masoko yo mu Rwanda. Ikiro aho kiboneka si munsi y’amafaranga ibihumbi bine (4.000) y’amanyarwanda. Inyama y’ingurube kandi ni imwe mu zikunzwe cyane mu tubari twinshi mu mijyi ya Kigali na Kampala aho izwi ku izina ry’ "akabenzi". Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Wari uzi ko kumvisha ingurube umuziki bizongerera umusaruro? UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 10-01-2018 saa 07:34' whatsapp Facebook Mu Rwanda ubworozi bw’ingurube buragenda burushaho gutera imbere cyane kubera kororoka vuba kandi zigatanga inyungu nyinshi kandi mu gihe kitari kirekire cyane. Umwe mu borozi b’aya matungo uzwi cyane mu Majyaruguru y’igihugu, Sina Gerald, we afite ibanga yihariye ngo rituma ingurube yorora zirushaho gutanga umusaruro uhagije. Iryo banga rero ngo ni ukuzihata umuziki amasaha 24/24. Ibyo ngo bituma zibyara zikororoka neza kandi ngo bigatuma zikoresha ibyo kurya bikeya. Mu biraro by’ingurube iyo bucyeye, ingurube zumvikana mu rusaku rwinshi ziri gukorerwa isuku. Mu gihe cy’amasuku baba bataratangira kuzihata umuziki nyuma aho bashyiriyemo umuziki rwa rusaku rurabura. Theophile Hakizimana umwe mu bita ku ngurube yagize ati "Ahanini icyo tuzitungisha ni umuziki zumva amasaha umuziki amasaha 24/24. Uwo muziki rero utuma zonsa neza, zikima neza zikabyara neza." Muri uyu mushinga mugari ubu bworozi bw’ingurube bugizwe n’amoko abiri: izitwa nka Landras ari zo ngurube ndende ngo nizitwa ’Large White’ ingurube ngufi ariko zibyibuha cyane. Bwana Hakizimana avuga ko imibereho yazo hari aho ihurira n’umuziki. "Bituma tuzigaburira bicye. Ibintu dutanga ku ngurube yumva umuziki biba bicye ugereranyije n’ingurube itumva umuziki." Ibi biraro birimo ingurube zisaga 700. Ngo mu bushakashatsi bamaze igihe bazikorera basanga kuzihata umuziki bituma zitanga umusaruro munini. Ubworozi bw’ingurube mu Rwanda burafata intera ikomeye cyane kubera inyungu yihuse iva mu nyama yazo. Iyo nyama ni nayo ihenda kurenza izindi nyama ku masoko yo mu Rwanda. Ikiro aho kiboneka si munsi y’amafaranga ibihumbi bine (4.000) y’amanyarwanda. Inyama y’ingurube kandi ni imwe mu zikunzwe cyane mu tubari twinshi mu mijyi ya Kigali na Kampala aho izwi ku izina ry’ "akabenzi". Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu