Umugore yahubutse mu modoka igenda ubwo yari mu kiganiro kuri ‘snapchat’

Umugore wo mu Bwongereza utatangajwe amazina yahubutse mu modoka igenda ubwo yari yasohoye umutwe mu idirishya ari kwifata amashusho yo kwereka uwo bavuganaga ku ikoranabuhanga rya ‘snapchat’.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa M25, saa saba z’ijoro ryo ku wa 19 Nzeli 2020. Ishami rya polisi rikorera mu gace iyi mpanuka yabereyemo ryita Surrey Roads Policing Unit mu butumwa ryashyize kuri twitter ryagize riti ‘Nta kindi twavuga gusa uyu mugore ni umunyamahirwe ntabwo yapfuye nta n’ubwo yakomeretse’.

Ryongeyeho riti “Yari yicaye ku ntebe y’imbere mu modoka yasohoye umutwe agenda afata video ya snapchat, ahubuka mu modoka agwa muri kaburimbo mu mukono we, kuba akiri mu muzima ni amahirwe nta kindi twavuga”.

Umwe mu bakoresha twitter yagize ati “Akwiye gucibwa amande y’uko yatumye umuhanda ufunwa bitewe n’ubugoryi yakoraga”.

Mugenzi we ati “Ikibabaje kurenza ibindi ni uko ubugoryi yakoze butumye avugwa kandi yatumye imodoka zihagaragara bitunguranye, abantu barakererwa bibateza ibihombo byo kutagerera ku gihe aho bari bagiye”.

Umuvugizi wa Polisi y’Ubwongereza ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko saa saba n’igice z’ijoro ariko bahamagawe na telephone ibabwira ko ku mahanda m25 hari umugore uhubutse mu modoka igenda agwa hanze yayo.

Ati “Yakomeretse byoroheje avurirwa ku muhanda. Nta watawe muri yombi nta wapfuye”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Munyaneza Benjamin Kuya 20-09-2020

Muraho neza,banyamakuru beza b’Umubavu,turabashimirako mutugezaho amakuru atariho umukungugu mu kuvugira abatursge ku garengane baba bagiriwe,ariko haraho mutagera nko muturere twa Rubavu,Nyabihu n’ahandi,kuko nkahano mu karere ka Rubavu hakunda kuba akarengane kenshi,bibaye ngombwa twajya tubafasha kubagezaho amakuru atariho umukungugu,mukayatangaza,kugirango abaturage bo muri utu turere navuze haruguru amenyekane,murakoze!