Abigira ba nkunda u Rwanda, Dosiye ya Cyuma wa ISHEMA-Ikiganiro na Victoire

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Madamu Ingabire Victoire avuga ko hari abantu bigira ba nkunda u Rwanda birengagiza ukuri nkana bavuga ibinyoma bashaka gucisha abandi imitwe kimwe no kubafungisha, akavuga ko baba batega umutego Leta ndetse badakunda igihugu.

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, Ingabire Victoire yagiranye n’UMUBAVU, yaboneyeho kwigisha abantu batumva neza icyo gukunda igihugu aricyo.

Ati "Ndagira ngo mbigishe gukunda igihugu, gukunda igihugu ni ukubona ikintu kibi gishobora kwanduza isura y’igihugu ukakirwanya ukavuga uti ’kiriya kintu cye gukorwa’ ukacyamagana ukanga ko kibaho kugira ngo isura y’igihugu cyacu igaragare neza".

"Naho gukora iki...ukaba ufite abo ushaka gushimisha urimo ubashuka bikazatuma bakora ibintu bizatuma igihufgu cyacu kigawa ku ruhando rw’amahanga, jye ndagira ngo mbabwire ko nta kintu kinshimisha nk’iyo u Rwanda ruvugwa neza".

Victoire ntiyumva uburyo urwanya ikibi cyatuma igihugu kigaragara nabi ari we urwanywa, ati "Rero ikintu cyose cyatuma igihugu cyacu kivugwa neza ndakirwanya, wakirwanya, ukaba ari wowe witwa umwanzi w’igihugu".

"Ba bandi basuka abantu bavuga ibintu bitari byo birirwa bahakirizwa ngo bakumva ko ari bo bakunda igihugu kandi ibyo barimo bakora, baratuma igihugu cyacu kigawa ku rwego mpuzamahanga".

Umunyamakuru abajije Victoire niba abakora ibi babikora nkana kandi bazi ukuri, ati "None se urashaka kumbwira ko Gatare atazi ko UMUBAVU atari uwanjye?". Ibi Victoire abivuze nyuma yuko mu minsi yashize umunyamakuru Gatare yumvikanye ashimangira ko ikinyamakuru UMUBAVU ari icya Ingabire Victoire.

Victoire kandi yagarutse ku muco avuga ko wadukiriwe na bamwe mu Rwanda wo guhakirizwa/guhakwa, abasaba kuwucikaho, ati "Hari undi muco abanyarwanda batoye na bwo ngira ngo bacikeho, umuco wo guhakirizwa, ukarenga ku kuri ukuzi ukabeshya ngo ukunde ugaragare neza, erega uwo uba ubwira, ese we ntabona?".

Akomeza ati "Ndagira ngo mbwire abantu kubera inyu ngu zabo bwite, bakora ibintu bituma igihugu cyacu giseba ku ruhando rw’amahanga, babicikeho, uwo muco wo kwikundisha, wo guhimba, wo kubeshya, wo gucamakazwa, uwo muco wo guhakirizwa nucike mu gihugu cyacu".

"Ibintu bikorwe ku murongo, hari amategeko. Itegeko turyubahirize buri wese., ntihagire umuntu...".

Victoire agaruka ku binyamakuru byitwa ko bikomeye bikunze kwandika inkuru zicisha imitwe abandi, ati "Ubundi ibyo binyamakuru birantangaza, urabona ibinyamakuru bijya kugasozi bikavuga ngo ’uriya muntu bamuce umutwe, icyo kinyamakuru hari amategeko dufite...".

Avuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB rutagategereje ko umuntu ajya kurega, ati "Ubundi RIB ntabwo yakagombye gutegereza ko umuntu ajya kurega, yo ubwayo mu nshingano zayo bagomba gukurikirana ibyaha bakavuga ngo kiriya kinyamakuru cyarenze ku itegeko...".

"Ariko dufite ibinyamakuru hano n’abanyamakuru bafite uburenganzira busesuye byo gukora nka ’Kangura’ nkuko Prof Karasira yabivuze, biratangaje kandi birababaje!".

Victoire yibaza niba amateka ntacyo yigishije, ati " Amateka ntacyo yatwigishije, iyo usubiye inyuma ukareba ntacyo Kangura yakoze muri iki gihugu cyacu, kbiba urwango ntitwabonye aho byagejeje igihugu cyacu?".

Yibaza niba ubu hakenewe abantu birirwa ku mbuga nkoranyambaga bacamo amacakubiri mu Banyarwanda, bose ngo abishyira ku buyobozi bubirebera, ati "Ariko jyewe reka nkubwire, ubuyobozi nibwo nshyiraho icyo kibazo kuko niba abo bantu bahari, hakaba hari amategeko ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho, aho niho ikibazo kiri".

Agaruka no kubirirwa bamutuka mu mbuga nkoranyambaga bikareberwa, akavuga ko aribwo burere bahabwa kuko ntawuhanwa.

Victoire yongeye kugaruka ku Dosiye ya Karasira Aimable na Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko iyi Kaminuza yakabaye urugero rwiza rwo kubahiriza amategeko, ati "Kaminuza rero yagombye kuba urugero rwo kuba ayo mategeko iyubahiriza".

"Kubona rero Kaminuza iri mu ba mbere bica ayo mategeko u Rwanda rufite mu Itegeko Nshinga rukayagira no mu mategeko mpuzamahanga rwasinye Kaminuza ikayaribata, biteye isoni".

Avuga umwanzi wa mbere w’igihugu uwo ari we, ati "Ingabire bakavuga ngo ’ni umwanzi w’igihugu ariko umwanzi w’igihugu wa mbere ni umuntu ukora biriya bintu bisebya igihugu".

Akomoza ku kuba iriya Baruwa Karasira yandikiwe iri mu rurimi rw’Icyongereza ngo abazayisoma bazagaya u Rwanda, ati "Ibaruwa yanditse mu Cyongereza izindi za Universite ziyisomye zizagaya igihugu cyacu".

Yongeye gukomoza kuri Niyonsenga Dieudonne alias CYUMA Hassan nyiri ISHEMA TV ikorera kuri Murandasi ufunze utaraburana n’ibindi byinshi uriyumvira muri iyi Video y’ikiganiro utapfa gusanga ahandi kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo