Inzego Z’ibanze ku Isonga Muguhindura Imitangire Ya Serivisi Hifashishijwe Urubuga Irembo

Inshingano z’inzego zibanze ni"ugutezimbere imibereho myiza y’abaturage, binyuze mu buyobozi bwiza, iterambere ry’icyaro, n’ibikorwa bigenewe abaturage.
Muntego zayo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu igamije gushyiraho inzego z’ubuyobozi zirangwa na demokarasi kandi zegereye abaturage zishobora gufatanya nabo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta no kubakemurira ibibazo.

Guverinoma y’u Rwanda ya fashe iyambere mu guhindura imitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze k’Urubuga irembo, (ahowasaba serivisi ukoresheje telephone igendanwa udakoresheje interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje interineti ukanze www.irembo.gov.rw) umuntu akabayasaba akanishyura serivisi za Leta maze akajya k’umurenge gufata icyangombwa amaze ku bona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cy’amaze gukorwa atarinze gusiragira hirya no hino.
Ibibazo byinshi byagiye byibazwa n’abaturage k’ubushobozi abaturage bafite bwogukoresha ububuryo bw’ikoranabuhanga.

Byatumye twegera ubuyozi bwa Rwanda Online ikigo cy’igenga cy’ikoranabuhanga gifitanye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda yo kubaka no gukurikirana imikorere y’urubuga Irembo; Bwana Clément Uwajeneza Umuyobozi mukuru wa Rwanda Online atubwira zimwe mungamba za fashwe ajyira ati: “Twashyizeho abakozi bashinzwe gufasha abaturage k’urwego rw’Umurenge aho mu gihugu hose imirengemicye ariyo isigaye bitewe nimiterere y’akarere.”

Yakomeje agira ati: “Tumaze gusinyana amasezerano n’ibindibigo bitandukanye nka Mobi Cash, Rwanda Telecenter Network (RTN), Business Development Center, Tigo, MTN, Bank of Kigali ati aba bafatanyabikorwa bose bafasha umuturage kwaka no kwishyura serivisi nta kindi kiguzi bamusabye bityo bikamugabanyiriza umwanya ndetse no gusiragira hirya no hino bijyana n’imiyoborere myiza .
Bwana Nyagahene uhagarariye ikigo Mobi Cash akaba ari n’umufatanya bikorwa wa Rwanda Online ya dutangarije ko bafite abakozi basaga igihumbi mu mirenge yose. Aba bakozi bakaba banakorana na sacco zose, bityo akaba ntamuturage n’umwe uzabura serivisi kuko basanzwe bafasha abaturage muri serivisi zitandukanye.
Ubu buryo bwose bukaba ari uburyo bwongera imbaraga zo gufasha umuturage kubona serivisi nziza.

Kugeza ubu k’urubuga Irembo hari serivisi zisaga mirongo itatu (30). Ushobora kuzisaba ukoresheje Interineti kanda www.irembo.gov.rw wiyandikishe maze ukurikize amabwiriza kugeza ubonye nomero yo kwishyuriraho. Ushobora gukoresha telephone igendanwa idafite interineti ukanze *909# maze ugakurikiza amabwiriza. Ubu uburyobwokwishyura ni ububukurikira: MTN Mobile Money, TigoCash ,Airtel Money , Bank of Kigali, Visa Card ndetse na MasterCard.

Zimwe muri serivisi ziri k’urubuga irembo : Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bitondetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko. Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa k’umurongo utishyurwa ariwo 9099, akanabandikira kuri callcenter@rwandaonline.rw cyangwa nomero ya whatsapp 0788315009





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo