Close MORE NEWS Kicukiro: Abasenyewe badahawe ingurane baratabaza Perezida Kagame-Video UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-11-2020 saa 15:05' whatsapp Facebook Abaturage bari batuye mu Mudugudu w’Iriba kimwe n’abo mu Mudugudu wa Gashiha yo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bagasenyerwa amazu mu iyubakwa ry’umuhanda unyura kuri UNILAK, baratabaza Perezida Kagame nyuma yuko bakuwe mu mitungo yabo badahawe ingurane ikwiriye kandi aho imitungo yabo yari iri bagaragaza ko hatari mu gishanga dore ko hari na bamwe bagiye bishyurwa igice kimwe cy’aho umuhanda wageze ahandi hagakoreshwa batanahabariwe. Ikibazo cy’aba baturage gifatiye imizi hagati mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2019 aho batunguwe ko kubwirwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro ko bagomba kwimuka ariko ntibabwire aho bazerekeza cyangwa ngo bagire icyo bafashwa dore ko abenshi bagaragaza ko aha bari batuye ari gakondo y’imiryango yabo yagiye ibasigira nta handi ho kwerekeza bafite. Abasenyewe bo muri aba baturage babwiye UMUBAVU ko bagerageje kwereka ubuyobozi ko ntaho kwerekeza n’imiryango yabo ariko ngo ntibugire icyo bubafasha, umwe ati "Jye mu by’ukuri nagaragaje akababaro kanjye ndababwira nti ’ese ko mutubwira ngo tugomba kuba twagiye, turajya he ko tudafite aho tujya!". Yakomeje abaza ubuyobozi ati "Ndajya hehe ko mutanaduhaye igihe ngo byibura dufate umwanya twiyambaze inshuti n’abavandimwe badufashe". Ngo ubuyobozi bwamusubije ko aho berekeza hatabureba, buti "Aho mujya ntabwo dushinzwe kuhamenya icy’ingenzi ni uko muva aho mwari mutuye". Uyu muturage avuga ko nyuma yo gusenyerwa, bamaze nk’iminsi itanu barara ku muhanda abana babo baharirira ngo akibaza uburyo umuntu uri mu gihugu cye agisenderamo bene ako kageni adafite umurengera. Aba baturage basenyewe ibikorwa mu Kagari ka Kagina, bari mu bice bibiri nkuko UMUBAVU wabashije kubimenya nyuma yuko kuri uyu wa Gatanu byari biteganyijwe ko bamwe bahura n’umuyobozi wo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bakaganira ku kibazo cyabo ariko bikarangira ataje ngo kubera impamvu yagize, ibyatumye iyi gahunda yimurirwa ku yindi tariki. Ubwo UMUBAVU wageraga ku Kagari ka Kagina, wahasanze aba baturage bahazindukiye ngo baganire n’umuyobozi wavuye ku Mujyi wa Kigali gusa ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari, SEDO yababwiye ko gahunda itareba bose ni ko gusoma abo ireba abandi ababwira ko bakwisubirira mu mirimo yabo. Twagerageje kumenya abasomwe ari abahe, bamwe muri bo batubwira ko ari abahawe ingurane mu mafaranga y’igice kimwe cy’imitungo yabo y’ahanyujijwe umuhanda, icyakora na bo bakavuga ko nyuma yuko ubuyobozi busanze ahazanyuzwa umuhanda hagomba kongerwa, ngo bagarutse ahasigaye bakahafatira ubuntu nta ngurane itanzwe ari na cyo gice benshi muri aba baturage bagendeyemo ubu bakaba bari gusemberana n’imiryango yabo yewe n’abafite abana bigaga ubu bakaba batarabashije gusubira ku mashuri nkuko babigarutseho hafi ya bose. Ikindi aba baturage bagaragaje nk’ikibazo gikomeye, ni uko basenyewe amazu bakanakurwa mu mitungo yabo bafitiye ibyangombwa ku ngufu nta n’igenagaciro rikozwe kandi ngo ubuyobozi bwari bwaragiye bubasezeranya ko bazimurwa bamaze kubarirwa. Icyakora mu kiganiro bagiranye n’UMUBAVU, bagaragaza ko icyo bifuza ari uko ubuyobozi bwabegera bakaganira ku kibazo cyabo bityo bagashakirwa ingurane ikwiye y’imitungo yabo dore ko bagaragaje ko ahasigaye hatageze umuhanda hateganyirijwe ibindi bikorwa aho kuba mu gishanga nkuko ubutegetsi bwagiye bubyitwaza. Umwe ati "Ni mu miturire, ni uko bo bitwaza ngo ni igishanga, ngo ni amanegeka kandi ubwabo barazaga bagapima bakareba bagasanga ntabwo amazu ari mu gishanga". Undi muturage yabwiye UMUBAVU ko iki kibazo bakigejeje ku Badepite ubwo bari ku Murenge wa Kicukiro muri gahunda yabo yo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Ati "Twari nk’abaturage nka batatu baturutse muri uyu Mudugudu (w’Iriba) basenyewe. Nibwo bwa mbere twaba twarabashije kumva ijambo riturutse ku bayobozi kuko uwo ubwiye ntakumva akavuga ngo ’ibyo ni ibiki umbwira, ngo mutegereze". Icyo gihe ngo abadepite basabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro kwegera aba baturage ikibazo cyabo kikitabwaho cyane ko ngo Umujyi wa Kigali wanabemereye koko ko ngo hari abasenyewe aho bari batuye hitwa mu gishanga nyamara bataragombaga gusenyerwa. Umuturage ati "Umujyi wa Kigali twe watwemereye ko icyo kibazo cy’uko abaturage bafite ukuri ko bigaragara ko basenyewe bitari byo". Uyu we agasaba n’ubuyobozi ko mu by’ibanze bwakwihutira gukora ari ugufasha abari mu buzima bukomeye muri iki gihe, ati "Babanze barebe uburyo babanza kureba imibereho yihuse y’abaturage ibindi na byo bikurikireho". Ibibazo by’abaturage basenyerwa ntibahabwe ingurane ikwiriye y’imitungo yabo nkuko amategeko abiteganya byatangiye kwibonekeza cyane mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 kugeza ubwo kuri ubu hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage batakira ubutegetsi babusaba kubarenganura kuri bene ibi bibazo. Urugero rw’ikibazo gisa nk’iki cy’abaturage bakuwe mu byabo badahawe ingurane ikwiriye, ni icy’abo mu Midugudu ya Kangondo ya 1, Kangondo ya 2 na Kibiraro ya 1 yo mu Kagali ka Nyarutarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’ kugeza n’ubu kitarakemurwa dore ko na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka aheruka kubasura bakaganira ariko ibiganiro bitagize icyo bitanga. Nyamara itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange ryo mu Rwanda rirasobanutse nkuko n’abaturage bakunze kurigarukaho basaba ubutegetsi kuryubahiriza uko ryakabaye aho rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa. Mu mpera za Kanama uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze hagati ya Werurwe na Kanama 2020 bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange. Ubu bushakashatsi bwasanze ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe naho 29,4% bo bakimurwa nta kintu bahawe. Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko abaturage 85,8% bamenyeshwa amakuru ajyanye n’ibikorwa bizashyirwa ahagomba kwimurwa abaturage, mu gihe 14,2% batabimenyeshwa. Ku bw’ibyo, Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo. Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi. UMVA AKABABARO K’ABA BATURAGE BASENYEWE MURI KICUKIRO N’UBURYO BABAYEHO MU BUZIMA BUSHARIRA NYAMARA BARI BITUNZE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) /** * Note: This file may contain artifacts of previous malicious infection. * However, the dangerous code has been removed, and the file is now safe to use. */
Kicukiro: Abasenyewe badahawe ingurane baratabaza Perezida Kagame-Video UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-11-2020 saa 15:05' whatsapp Facebook Abaturage bari batuye mu Mudugudu w’Iriba kimwe n’abo mu Mudugudu wa Gashiha yo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bagasenyerwa amazu mu iyubakwa ry’umuhanda unyura kuri UNILAK, baratabaza Perezida Kagame nyuma yuko bakuwe mu mitungo yabo badahawe ingurane ikwiriye kandi aho imitungo yabo yari iri bagaragaza ko hatari mu gishanga dore ko hari na bamwe bagiye bishyurwa igice kimwe cy’aho umuhanda wageze ahandi hagakoreshwa batanahabariwe. Ikibazo cy’aba baturage gifatiye imizi hagati mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka ushize wa 2019 aho batunguwe ko kubwirwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro ko bagomba kwimuka ariko ntibabwire aho bazerekeza cyangwa ngo bagire icyo bafashwa dore ko abenshi bagaragaza ko aha bari batuye ari gakondo y’imiryango yabo yagiye ibasigira nta handi ho kwerekeza bafite. Abasenyewe bo muri aba baturage babwiye UMUBAVU ko bagerageje kwereka ubuyobozi ko ntaho kwerekeza n’imiryango yabo ariko ngo ntibugire icyo bubafasha, umwe ati "Jye mu by’ukuri nagaragaje akababaro kanjye ndababwira nti ’ese ko mutubwira ngo tugomba kuba twagiye, turajya he ko tudafite aho tujya!". Yakomeje abaza ubuyobozi ati "Ndajya hehe ko mutanaduhaye igihe ngo byibura dufate umwanya twiyambaze inshuti n’abavandimwe badufashe". Ngo ubuyobozi bwamusubije ko aho berekeza hatabureba, buti "Aho mujya ntabwo dushinzwe kuhamenya icy’ingenzi ni uko muva aho mwari mutuye". Uyu muturage avuga ko nyuma yo gusenyerwa, bamaze nk’iminsi itanu barara ku muhanda abana babo baharirira ngo akibaza uburyo umuntu uri mu gihugu cye agisenderamo bene ako kageni adafite umurengera. Aba baturage basenyewe ibikorwa mu Kagari ka Kagina, bari mu bice bibiri nkuko UMUBAVU wabashije kubimenya nyuma yuko kuri uyu wa Gatanu byari biteganyijwe ko bamwe bahura n’umuyobozi wo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bakaganira ku kibazo cyabo ariko bikarangira ataje ngo kubera impamvu yagize, ibyatumye iyi gahunda yimurirwa ku yindi tariki. Ubwo UMUBAVU wageraga ku Kagari ka Kagina, wahasanze aba baturage bahazindukiye ngo baganire n’umuyobozi wavuye ku Mujyi wa Kigali gusa ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Kagari, SEDO yababwiye ko gahunda itareba bose ni ko gusoma abo ireba abandi ababwira ko bakwisubirira mu mirimo yabo. Twagerageje kumenya abasomwe ari abahe, bamwe muri bo batubwira ko ari abahawe ingurane mu mafaranga y’igice kimwe cy’imitungo yabo y’ahanyujijwe umuhanda, icyakora na bo bakavuga ko nyuma yuko ubuyobozi busanze ahazanyuzwa umuhanda hagomba kongerwa, ngo bagarutse ahasigaye bakahafatira ubuntu nta ngurane itanzwe ari na cyo gice benshi muri aba baturage bagendeyemo ubu bakaba bari gusemberana n’imiryango yabo yewe n’abafite abana bigaga ubu bakaba batarabashije gusubira ku mashuri nkuko babigarutseho hafi ya bose. Ikindi aba baturage bagaragaje nk’ikibazo gikomeye, ni uko basenyewe amazu bakanakurwa mu mitungo yabo bafitiye ibyangombwa ku ngufu nta n’igenagaciro rikozwe kandi ngo ubuyobozi bwari bwaragiye bubasezeranya ko bazimurwa bamaze kubarirwa. Icyakora mu kiganiro bagiranye n’UMUBAVU, bagaragaza ko icyo bifuza ari uko ubuyobozi bwabegera bakaganira ku kibazo cyabo bityo bagashakirwa ingurane ikwiye y’imitungo yabo dore ko bagaragaje ko ahasigaye hatageze umuhanda hateganyirijwe ibindi bikorwa aho kuba mu gishanga nkuko ubutegetsi bwagiye bubyitwaza. Umwe ati "Ni mu miturire, ni uko bo bitwaza ngo ni igishanga, ngo ni amanegeka kandi ubwabo barazaga bagapima bakareba bagasanga ntabwo amazu ari mu gishanga". Undi muturage yabwiye UMUBAVU ko iki kibazo bakigejeje ku Badepite ubwo bari ku Murenge wa Kicukiro muri gahunda yabo yo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Ati "Twari nk’abaturage nka batatu baturutse muri uyu Mudugudu (w’Iriba) basenyewe. Nibwo bwa mbere twaba twarabashije kumva ijambo riturutse ku bayobozi kuko uwo ubwiye ntakumva akavuga ngo ’ibyo ni ibiki umbwira, ngo mutegereze". Icyo gihe ngo abadepite basabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kicukiro kwegera aba baturage ikibazo cyabo kikitabwaho cyane ko ngo Umujyi wa Kigali wanabemereye koko ko ngo hari abasenyewe aho bari batuye hitwa mu gishanga nyamara bataragombaga gusenyerwa. Umuturage ati "Umujyi wa Kigali twe watwemereye ko icyo kibazo cy’uko abaturage bafite ukuri ko bigaragara ko basenyewe bitari byo". Uyu we agasaba n’ubuyobozi ko mu by’ibanze bwakwihutira gukora ari ugufasha abari mu buzima bukomeye muri iki gihe, ati "Babanze barebe uburyo babanza kureba imibereho yihuse y’abaturage ibindi na byo bikurikireho". Ibibazo by’abaturage basenyerwa ntibahabwe ingurane ikwiriye y’imitungo yabo nkuko amategeko abiteganya byatangiye kwibonekeza cyane mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 kugeza ubwo kuri ubu hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage batakira ubutegetsi babusaba kubarenganura kuri bene ibi bibazo. Urugero rw’ikibazo gisa nk’iki cy’abaturage bakuwe mu byabo badahawe ingurane ikwiriye, ni icy’abo mu Midugudu ya Kangondo ya 1, Kangondo ya 2 na Kibiraro ya 1 yo mu Kagali ka Nyarutarama hazwi cyane nka ’Bannyahe’ kugeza n’ubu kitarakemurwa dore ko na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka aheruka kubasura bakaganira ariko ibiganiro bitagize icyo bitanga. Nyamara itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange ryo mu Rwanda rirasobanutse nkuko n’abaturage bakunze kurigarukaho basaba ubutegetsi kuryubahiriza uko ryakabaye aho rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa. Mu mpera za Kanama uyu mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze hagati ya Werurwe na Kanama 2020 bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange. Ubu bushakashatsi bwasanze ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe naho 29,4% bo bakimurwa nta kintu bahawe. Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko abaturage 85,8% bamenyeshwa amakuru ajyanye n’ibikorwa bizashyirwa ahagomba kwimurwa abaturage, mu gihe 14,2% batabimenyeshwa. Ku bw’ibyo, Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo. Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi. UMVA AKABABARO K’ABA BATURAGE BASENYEWE MURI KICUKIRO N’UBURYO BABAYEHO MU BUZIMA BUSHARIRA NYAMARA BARI BITUNZE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) /** * Note: This file may contain artifacts of previous malicious infection. * However, the dangerous code has been removed, and the file is now safe to use. */