Tanzania: Abanyamakuru bahawe gasopo ku gutangaza ibivugwa n’abanyamahanga

Umuvugizi wa Leta ya Tanzania yaburiye bikomeye abanyamakuru bo muri icyo gihugu ku bijyanye no gukora inkuru basubiramo ibyavuzwe n’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania.

Uko kuburira abanyamakuru byabaye ejo ku wa Gatatu, hashize amasaha macye abahagarariye Amerika n’u Bwongereza muri icyo gihugu basohoye itangazo banenga amatora y’inzego z’ibanze aherutse kurangira.

Abahagarariye Amerika n’u Bwongereza bavuze ko ayo matora yabayemo ibibazo ndetse bashidikanya ku byayavuyemo.

Ishyaka riri ku butegetsi rya ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) ryatsindiye imyanya ingana na 99.9% by’iyahatanirwaga.

Amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ibyavuye muri ayo matora, avuga ko yaranzwemo gutera ubwoba no kwivanga kwa Leta mu gihe cyo kwiyandikisha kw’abatora.

Mu rukurikirane rw’ubutumwa butatu bwo ku rubuga rwa Twitter bwanditse mu Giswayile, Hassan Abbas, umuvugizi wa Leta ya Tanzania, yavuze ko imiryango imwe yo mu mahanga n’abayihagarariye bari gukoresha itangazamakuru mu gukwirakwiza ibihuha n’icengezamatwara.

Yavuze ko ibitangazamakuru byo muri Tanzania n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byemerewe gukorera muri Tanzania bigira uruhare muri ayo makuru ayobya mu gusubiramo ibiba byavuzwe n’abanyamahanga.

Muri bumwe muri ubwo butumwa bwe bwo kuri Twitter, Bwana Abbas yagize ati "Kuri iki kibazo, Leta yatanze ibisobanuro bihagije, iburira abantu bihagije ndetse itanga imbabazi bihagije. Ubu tugiye gufata ingamba zikaze zijyanye n’amategeko".

Uku kuburira kwa Leta ya Tanzania kubaye hashize iminsi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International na Human Rights Watch ishinje Leta ya Tanzania kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru muri icyo gihugu.

Iyo miryango yatanze ingero z’ibitangazamakuru birigufungwa ndetse n’abanyamakuru baterwa ubwoba.


Leta ya Tanzania ikomeje gushinjwa kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru

Barafinda EP10 ntigucike aho Barafinda yahishuye byinshi ku rugendo rwe ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu 2017:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo