USA: Depite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura ’byihuse’ Rusesabagina

Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carolyn B. Maloney, yandikiye ibaruwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amusaba kurekura byihuse Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiye mu Rwanda aregwa ibyaha by’iterabwoba.

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 14 Ukuboza 2020 UMUBAVU wabonye ndetse inagaragara ku rubuga rwe kimwe no kuri Twitter ye, Depite Maloney asaba Perezida Kagame kurekura Rusasabagina bya vuba kandi akamusubiza muri Amerika aho atuye kugira ngo yongere ahure n’umuryango we.

Uyu muri iyi baruwa ye, agaruka ku buryo Rusesabagina yafashwe akisanga mu Rwanda yari azi ko agiye mu Burundi. Ni ibyo we yise ko "Binyuranye n’amabwiriza yo gusubiza abantu mu bihugu bakomokamo."

Depite Maloney avuga ko "yinginga Perezida Kagame ngo arekure Rusesabagina ku mpamvu zuko arwaye."

Abantu batandukanye cyane mu bihugu by’uburengerazuba basabye irekurwa rya Rusesabagina wamenyekanye nyuma yo gushingirwaho inkuru itavugwaho rumwe ya filimi Hotel Rwanda y’abo bivugwa ko bemeje ko yabarokoye muri Hôtel des Mille Collines muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Rusesabagina usabirwa kurekurwa akurikiranweho n’ubutabera bw’u Rwanda ibyaha by’iterabwoba byakozwe na FLN yari mu mpuzamashyaka MRCD yari ayoboye.

Ese birashoboka ko icyifuzo cya Maloney cyahabwa agaciro?

Perezida Paul Kagame akunze kunenga ibihugu byo mu burengerazuba ku ngingo yo kwivanga mu butabera bw’ibihugu n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Paul Kagame yasabye ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi kugabanya kwishyira hejuru bumva ko bari hejuru ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kurusha indi migabane kuko ngo hari ingero nyinshi z’ibyo bakora zibuhonyora.

Mu 2019, mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri EU, Neven Mimica, bagiranye na France 24, ubwo bari mu Bubiligi mu nama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du Développement’, Perezida Kagame yavuze ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bidakwiye gupimirwa muri Afurika kuko n’ahandi ibi bibazo bihari.

Yagize ati “Mu by’ukuri urebye ahandi yaba no mu Burayi, murimo guhonyora uburenganzira bwa muntu, iyo dufite ibibazo by’abantu boherezwa kurohama mu Nyanja n’ibindi n’abantu benshi bafatwa nabi n’ibihugu byanyu, kuki mutavuga ku burenganzira bwa muntu iwanyu ahubwo mukabisunikira abandi?".

"Mugomba guhagarika kwiyumvamo kudasobanutse ko muri hejuru y’abandi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Mutekereza ko ari mwe mwenyine mwubahiriza uburenganzira bwa muntu abandi babuhonyora? Oya. Twarwaniye uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage bacu neza kandi kenshi kuruta undi wese harimo namwe mukomeza kuvuga ibi bidasobanutse”.

Mu bihe bishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, azira gushaka gutangiza iperereza kuri iki gihugu ku byaha by’intambara byakorewe muri Afghanistan, kimwe mu bintu bituma ibindi bihugu by’umwihariko bya Afurika bisanga ibihugu bikize bibibonerana nyamara byo bikikorera ibyo byishakiye.

UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo