Umugore avuga ko yafashwe ku ngufu, RIB akavuga ko bitabayeho

Umugore witwa Uwimbabazi Irène wo mu Karere ka Ruhango yatangaje ko bagizi ba nabi bamuteye mu rugo rwe bakamufata ku ngufu, bakanamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwo rutangaza ko ibizamini byafashwe byagaragaje ko atigeze asambanywa.

Uwimbabazi utuye mu Mudugudu wa Muhororo ya Mbere mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, yavuze ko abagizi ba nabi bamuteye mu rugo rwe bamufata ku ngufu barangije baranamukubita baramukomeretsa.

Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 5 Kanama ahagana saa saba z’ijoro aho Uwimbabazi Irène asanzwe atuye.

Yavuze ko bamuvanye mu nzu muri icyo gicuku bamujyana mu rutoki ruri hafi y’urugo rwe aba ariho bamusambanyiriza, baranamukubita.

Muri Gashyantare 2020 nibwo umugabo wa Uwimbabazi witwa Nzayisenga John yakubiswe n’abantu batamenyekanye bimuviramo urupfu. Gusa abari bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bararekuwe barataha.

Bivugwa ko abishe Nzayisenga John ari bo bashobora kuba bateye mu rugo rwe bahohotera umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Béata, yavuze ko ikibazo cya Uwimbabazi Irène kiri gukurikiranywa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bityo ariyo yabibazwa.

Ati "Icyo kibazo kiri muri RIB niba wenda ari amakuru mushaka babafasha".

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko rwakoze iperereza ryimbitse ndetse ko ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko uyu Uwimbabazi atigeze asambanywa.

RIB yagize iti "Iperereza ry’ibanze ku kibazo cya Uwimbabazi Irene utuye mu Karere ka Ruhango bivugwa ko yashimuswe agasambanywa ku gahato n’abantu bataramenyekana".

Nyuma yaho RIB imenyeye amakuru yohereje itsinda ry’Abagenzacyaha aho icyaha cyabereye ryegeranya ibimenyetso kandi ryihutira kugeza uwahohotewe kuri Isange One Stop Centre kugira ngo ahabwe ubutabazi buhabwa abakorewe icyo cyaha.

Iperereza ry’ibanze rishingiye ku bimenyetso by’abahanga rigaragaza ko Uwimbabazi atigeze asambanywa.

Ibindi bimenyetso byakuwe ahabereye icyaha biracyasuzumwa na Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane ukuri ku kibazo cya Uwimbabazi."


Uyu mugore ubu arwariye kwa muganga kuko yakomerekejwe

Umugabo uvuga ko avuye mu ijuru ngo I Burundi hagiye gupfa umuntu ukomeye, ati iki ku Rwanda, ese tubyizere?, Byose byiyumvire muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo