Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi

Umutoza wa Zimbabwe, Zdravko Logarusic,yashinje ikipe y’igihugu cya Cameroon gukoresha amarozi nyuma y’aho ashyize hanze ifoto y’agacurama kapfuye kari mu kibuga cy’iyi kipe.

Ifoto yagiye ahagaragara mbere y’umukino ufungura irushanwa, yagaragazaga umutoza wa Zimbabwe, Umunya-Croatia Zdravko Logarušić, yerekana agacurama kapfuye, yandikaho amagambo agira ati “amarozi muri Cameroun”.

Uyu mukino wabaye kuwa Gatandatu warangiye Cameroun itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 72 gitsinzwe na Salomon Banga.
Ntabwo bizwi neza niba aka gacurama kazanwe cyangwa se kizanye gusa Zimbabwe yatsindiwe ku kibuga Ahmadou Ahidjo imbere ya perezida wa Fifa,Gianni Infantino.

Nyuma yo gutsindwa,umutoza Logarusic yabwiye abanyamakuru ati “Tuzakora ibishoboka byose turebe uko ibintu bizagenda.Twakoze ibishoboka byose nk’abatoza kugira ngo abakinnyi bitware neza.

Twakoze ibishoboka byose.Dukeneye kuzamura urwego mu bice byose by’ikibuga,reka twizere ko tuzaba duhagaze neza nk’ikipe.

Abakinnyi bamaze amezi umunani n’icyenda badakina kubera Covid-19 ariyo mpamvu buri wese agomba kuzamura urwego.”

Muri CAN ya 2002 nabwo Cameroon yashinjwe amarozi mbere y’umukino wa ½ bakinnye na Mali byatumye umutoza Winfried Schafer n’undi w’abazamu Thomas Knono bafungwa bashinjwa gukoresha amarozi.

U RWANDA RWAPFUSHIJE BENSHI NTAWARUKWIRIYE KONGERA GUPFA|| PS IMBERAKURI ITI: "U RDA RURI KWIGARAGAZA"





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo