Umugeni yaguye mu maboko y’umugabo we nyuma yo gusezerana kubana

Ibyari ibyishimo byajemo kidobya nyuma yuko umugore witwa Hayley Hale w’ahitwa Rhymney Valley yataye ubwenge ubwo yari amaze kurahirira kubana akaramata n’umugabo we Matthew Hale akamugwa mu maboko.

Uyu mugore Hayley ufite uburwayi bwo mu mutwe butuma ubwenge bwe butakara, yataye ubwenge ubwo yari amaze gusezerana birangira aguye mu maboko y’umugabo we.

Uyu mubyeyi w’abana 2 yari amaze imyaka 10 yifuza gukora ubukwe na Mathew nyuma yo kurambirwa guteshwa umutwe n’abagabo.

Uyu mugore yabonye imbaraga zo gukora ubukwe imbere y’abashyitsi be 75 nyuma y’imyaka 2 yari ishize akize kanseri y’amabere.

Nubwo Madamu Hayley yari amaze kugera ku nzozi ze mu bukwe bwaberaga ahitwa Caerphilly muri Wales muri 2018, yataye ubwenge agiye kwitura hasi umugabo we Mathew ahita amufata mu maboko.

Uyu mubyeyi w’abana 2 yari amaze imyaka 10 yifuza gukora ubukwe na Mathew nyuma yo kurambirwa guteshwa umutwe n’abagabo.

Uyu mugore yabonye imbaraga zo gukora ubukwe imbere y’abashyitsi be 75 nyuma y’imyaka 2 yari ishize akize Kanseri y’amabere.

Nubwo Madamu Hayley yari amaze kugera ku nzozi ze mu bukwe bwaberaga ahitwa Caerphilly muri Wales muri 2018, yataye ubwenge agiye kwitura hasi umugabo we Mathew ahita amufata mu maboko.

Yamaze iminota 2 yataye ubwenge ariko yaje kugarura ubwenge afungura amaso ahita ahagurutswa n’umugabo we.

Uyu mugore Hayley yabwiye abanyamakuru ati “Ndabyibuka nkanguka nkisanga mu maboko ya Matthew imbere ya aritari nuko mvuza induru mbwira buri wese mu nzu ko meze neza kandi ngarutse. Buri wese yarasaze.

Icy’ingenzi nuko nashyingiranwe n’umugabo w’ubuzima bwanjye.Abantu 75 babonye mberewe kuri alitari ariko twakoze ubukwe nifuzaga.”

Uyu mugore yahisemo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe muri iyi minsi avuga ku bukwe bwe bwabaye kuwa 17 Kanama 2018.

Ubuzima bw’uyu mugore bwahindutse mu mwaka wa 2008 nyuma yo guhura n’ibibazo yatewe n’inda ya 3.

Umugabo we Mathew yamubonye yaguye hasi ni ko guhita amujyana kwa muganga bavuga ko yaburaga iminota 10 ngo apfe.

Aba bombi baje kumenyana bivamo urukundo rwatumye bemeranya gushyingiranwa none ubu banafitanye umwana.


Ibyari ibyishimo byabahindukiye amarira nyuma yuko umugeni ataye ubwenge akagwa mu maboko y’umugabo we

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo