Umuhanzi Pallaso yibasiwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda Pius Mayanja uzwi mu muziki nka Pallaso yatewe ibyuma n’agatsiko k’abagizi ba nabi bataramenyekana bamusanze mu muhanda muri Afurika y’Epfo.

Pallaso amaze iminsi yerekeje muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye ibitaramo by’Umunsi Mukuru w’abakundana uzwi nka St Valentin mu cyumweru gishize, akaba ari no gufatirayo amashusho y’indirimbo.

Amakuru ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Gashyantare 2020 ubwo Pallaso yatemberaga nibwo imodoka yarimo yahagaritswe n’abantu bataramenyekana, batangira kumukubita.

Mu mashusho yifashe akayanyuza ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko yagerageje guhunga ubwo igikundi cy’abantu bagera ku 100 binjiye mu modoka bagatangira kumukubita.

Uyu muhanzi yabaciye mu rihumye ariruka ahungira mu igaraje riri mu ishuri atahise amenya. Yavuze ko atazi neza niba inshuti ye bari kumwe Kiwunya Fred akiri muzima kuko yamusize mu modoka ubwo yaterwaga.

Yagize ati “Bankubise bikomeye. Bangushije hasi, bantera ibyuma. Mu gihe nageragezaga guhunga imodoka yangonze. Nayisabye ubufasha uwari uyitwaye arikomereza nkomeza kwiruka abantu bandi inyuma n’imihoro. Bankuruye imisatsi barankubita bikomeye. Urwango ku banyamahanga ni ibintu by’ukuri. Ntabwo nzi niba mva aha hantu amahoro kuko ndacyihishe.’’

Pallaso yavuze ko yagerageje gusaba ubufasha abapolisi bari ku muhanda ariko ntibamwitaho ahitamo kwiruka akiza amagara ye. Mu butumwa bwe yasabye Abanya-Uganda kumuha inkunga y’amasengesho kuko ari mu bihe bigoye.

Umuhanzi Jose Chameleone banavukana yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko yavuganye na murumuna we, amubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Yagize ati “Navuganye na Pallaso ari mu byago nyuma yo guterwa ari gufata amashusho y’indirimbo ye muri Afurika y’Epfo. Tugomba kwamagana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu baturage bacu. Twese turi Abanyafurika.”

Birakekwa ko Pallaso yaba yatewe n’agatsiko k’Abanyafurika y’Epfo barwanya abanyamahanga.

Kuva muri Mata 2015 ubugizi bwa nabi bukorerwa abanyamahanga nibwo bwatangiye kumvikana muri Afurika y’Epfo. Muri Nzeri umwaka ushize byarushijeho gukomera aho amaduka n’ibindi bikorwa by’abanyamahanga byibasiwe bimwe bigatwikwa ibindi bigasahurwa.

Abo bantu bishoye mu myigaragambyo yibasiriye ibikorwa by’abanyamahanga, babashinja kubatwara imirimo [ubushomeri muri Afurika y’Epfo buri kuri 29%] no kubangamira ubukungu bwabo.

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Alliance, rivuga ko ibi bikorwa biterwa n’ubukungu butifashe neza aho miliyoni zirenga 10 z’Abanyafurika y’Epfo, badafite imirimo.

Uyu musaza ngo yongera igitsina cy’abagabo n’icy’abagore akoresheje inkaka y’imvubu, byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo