Umuririmbyi Travis Scott na Kylie Jenner bahagaritse urukundo rwabo

Ni nyuma y’imyaka 2 yari ishize uyu muririmbyi w’injyana ya Rap Travis Scott ndetse n’umunyamidelikazi Kylie Jenner bakundana. Kuri ubu ngo bakaba bahisemo kuba bahagaritse urukundo rwabo, gusa ngo bazaguma gufatanya kurera umwana w’ umukobwa bafitanye witwa Stormi Webster.

Amakuru ava mu nshuti z’aba bombi avuga ko bari bamaze igihe batameranye neza, kuko baherukaga kugaragara bari kumwe ku itariki 27 z’ukwezi kwa 8 ubwo bari bagiye mu birori byo kumurika ku mugaragaro icyegeranyo cyakozwe na Travis Scott cyitwa Look Mom, I Can Fly.

Nyuma y’icyo gihe ntibarongera kugaragara bari kumwe, ndetse yewe n’ubukwe bwa Justin na Hailey Bieber, Kylie yabutashye ari kumwe n’umwana wabo Stormi bonyine aho yanagaragaye yishimanye n’inshuti ze zirimo na Jaden Smith.

Ibi ngo bikaba byaratumye abantu batangira gucyeka ko yaba ariwe basigaye bakundana, gusa nk’uko tubicyesha ikinyamakuru TMZ ngo ntabwo aribyo ahubwo aba bombi n’ inshuti zisanzwe kuva cyera.

Tubibutse ko Travis Scott na Kylie Jenner batangiye gukundana mu mwaka 2017, baza kwibaruka imfura yabo Stormi Webster mu kwezi kwa 2 kwa 2018.

ravis Scott na Kylie Jenner bari kumwe n'imfura yabo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo