BYAKAZE: Muri EDNTR Umuvugizi n’Umubitsi baramarana Leta nidatabara

Mu idini rya “Église de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda” (EDNTR) (rizwi ku izina ry’aba de Dieu) haravugwamo amakimbirane ashingiye ku kunyereza imitungo y’iri dini kugeza ubwo Umubitsi mukuru , Rugema Francois uvuga ko kuva yatorerwa uyu mwanya yahejwe ku gukora ishigano ze.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu tv Online na Umubavu.com yavuze ko guhezwa kugukora inshingano ze byamuteye gutanga ikirego mu rwego rwo kugaragaza ko ntakizamubazwa nkuwabaye Umubitsi .Ati "Natowe nkumubutsi mukuru wa EDNTR kuya 01Mata 2011 kugeza uyu mwaka wa 2021 sinigeze nemererwa gukora imirimo natorewe’’

Akomeza avuga ko Bishop Nyirinkindi yamubangamiye akamuheza kubijyanye n’umutungo kuko mu Gihugu hose harimo imitungo y’Itorero yimukanwa nitimukanwa irimo amafaranga kuri konti,insengero,amashuri,ibibanza n’imishinga aho yagiye hose yagiye asanga yaragurishijwe ati’’Ndetse abwira naba regiyonali kutanyakira,i Cyangugu hagurishijwe insengero 3, Nyamasheke 3 ,i Butare ikibanza, i Kibungo ikibanza, i Gishure agurisha urusengero, i Gahanga ahagurisha ikibanza ubu cyubatsemo station ya merez ,ku karambo amazu 5 akodeshwa,ishuri ry’incuke amafaranga ntagaragara, amafaranga ya compassion yaranyerejwe, amafaranga y’abatishoboye na y’abarwayi bafite ubwandu bwa gakoko ka sida yarayariye.Nyuma yuko ankumiriye nabigejeje mu butabera kugira ngo ntazagira ibyo ndyozwa.Kuri ubu inyandiko irimo ibyibwe byose bigera muri za miliyari 2 zisaga nyishyikiriza ubugenzacyaha kugira ngo agarure imitungo y’itorero"

Ibyo uyu mubitsi avuga byose abihuriraho n’abandi ba Pasiteri bo muri EDNTR nka, Pasiteri Kayitana Innocent wabaga mu kanama nkemura mpaka na Past Augustin aho bavuga kuri Bishop Nyirinkindi Ephrem amanyanga yo kunyereza imitungo y’Itorero n’ubusambayi.

Ku ruhande rwa Bishop Nyirinkindi Ephrem ku murongo wa telefone yabwiye umunyamakuru wa Umubavu ko ibintu byose avugwaho nta shingiro bifite ati"Rugema Francois yatanze ikirego muri RIB ubushinjacyaha nibwo mburana nabwo kandi si umunyetorero ntaburenganzira afite bwo kuburana umungo wa EDNTR Assemblée générale(Inama rusange) yamushyizeho yamukuyeho hari muri 2011 ibyo avuga ntibigira ishingiro ,agitorwa ntiyigeze aza gukora ishingano ze Kandi nabimenyesheje Assemblée générale tumusaba kwisobanura Rugema si membre(Umunyamuryango) wa EDNTR’’

Urubanza Nyirinkindi Ephrem aregwa nyuma yo gusubikwa, azaruburana tariki 8 Nyakanga 2021.

Umubavu tv online na Umubavu.com tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
John Kuya 2-06-2021

Uyu muntu arashonje pe