Bamwe mu bahanzi ba Gospel nyarwanda nibo badindiza iterambere ryayo-Menya n’izindi impamvu nyinshi zituma itarenga mutaru

Uko iminsi ishira niko iterambere mu Rwanda rigenda rikataza ku mpande zose aho usanga buri kintu ubwacyo kiri gutera imbere, gusa muri iyi nkuru tugiye kwibanda mu bijyanye n’imikorere y’itangazamakuru rya Gikiristu (Gospel Media) ndetse n’abahanzi bakora ibihangano bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Artists).

Iyo Usomye amateka neza kuva kera usanga mbere y’uko umuziki cyangwa se ibikorwa benshi bita ko ari iby’isi (Secular) byari inyuma cyane mbere hakaba hariho indirimbo nyinshi zo guhimbaza Imana kuruta iz’isi.

Umuntu yavuga ko umuziki w’u Rwanda w’indirimbo z’isi watangiye kugira imbaraga mu mwaka wa 2006 kuzamura aho usanga Abasitari tuzi uyu munsi ari bo bakoze cyane ukamenyekana, aha twavuga nka Lick Lick, Dr Jack, Morix ndetse n’abahanzi bakorerwaga indirimbo (aho umuntu yavuga ngo nibwo umuziki wa Secular watangiye gusakuza no gukundwa), mbere yaho abantu bumvaga cyane indirimbo z’Indundi, Intanzania, Ingande n’izindi zo hakurya y’amazi.

Gusa muri icyo gihe nubwo umuziki wa Secular wari uri hasi, uwa Gospel wo wari ku rwego rwo hejuru kuko hariho Amakorali menshi akora indirimbo zigakundwa cyane, aha twavuga Korali Hoziana, Batania, n’izindi nyinshi, nyamara kuri uyu munsi umuziki wa Gospel usa n’uwagiye hasi cyane uwa Secular ujya juru. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mpamvu nyinshi zituma Gospel ikomeza kujya hasi kuruta Secular.

1. Itangazamakuru rya Gospel

Mu Rwanda hari umubare mwinshi w’ibitangazamakuru bya Gospel haba ibyandika kuri Internet, Radiyo ndetse n’Amateleviziyo akora gusa ibijyanye na Gospel, aha rero byagakwiye ko igikorwa kijyanye na Gospel kimenyekana cyane kuko bafite uruvugiro kandi ngo iyo ukurikiranye no mu binyamakuru byandika kuri Internet usanga icyabanje kubaho mu Rwanda ari icya Gospel, ibi bikaba bituma umuntu yibaza impamvu nyirizina ibikorwa bya gospel bitamamara cyane.

Mu by’ukuri nubwo ibi bitangazamakuru biriho ariko usanga bidakurikirwa cyane, kuko byibanda ku bintu bimwe, ibi akenshi bigaragarira ku ntonde zigenda zigaragazwa ugasanga nko mu Rwanda ibitangazamakuru bisurwa cyane kugera nko muri 50, nta cyandika inkuru z’iyobokamana kirimo.

Ikindi ni imikorere y’ibi bitangazamakuru aho usanga mu mahame yabyo adashobora kwandika inkuru mbi cyangwa se ikitameze neza kivugwa ku mukozi w’Imana uyu n’uyu, kuko wenda hari ukundi kuntu baganiriye cyangwa se baziranye.

Burya Abanyarwanda bamaze kujijuka ntabwo azumva Pasiteri kanaka yasambanye wenda cyangwa yakoze ikintu runaka kitari cyiza, abibone mu bindi bitangazamakuru bitari ibya Gospel, naho icya Gospel bizwi ko ariko kazi asange iyo nkuru ntayirimo wenda ntibayanditse kuko igitangazamakuru ari icye cyangwa se kuko hari ukundi aziranye na nyiracyo, bityo uwo muntu azahita abona ko nubwo ukora itangazamakuru rya Gospel mu by’ukuri hari ibyo mutandika bityo ahite agutera icyizere kuko iteka ryose ahora abona inkuru zibitaramo cyangwa se indirimbo nshya zasohotse gusa. Ibi rero bikagenda bigabanya abasomyi cyangwa se abasura ibitangazamakuru.

2. Abanyamakuru bakora Gospel

Aba banyamakuru na bo akenshi bagira uruhare rukomeye mu idindira rya Gospel bityo izamuka rya Secular rigakomeza kugera kure. Mu by’ukuri habaho amahuriro atandukanye y’Abanyamakuru, hari ihuriro ry’Abanyamakuru ba Gospel n’ihuriro ry’Abanyamakuru ba Secular, nyamara usanga Abanyamakuru bakora Gospel nubwo bivugwa ko bamamaza Gospel ariko ugasanga na bo bibanda cyane kuri Secular.

Aha akenshi bigaragara nko mu bitaramo, urugero niba umuhanzi wa Gospel yakoze igitaramo kikitabirwa n’umwe mu bahanzi ba Secular, usanga umutwe w’inkuru yanditse harimo ko wa muhanzi wa Secular yitabiriye igitaramo cya Gospel, mu by’ukuri ugasanga we icyo yibanzeho cyane ni umuhanzi wa Secular cyane kurusha uwakoresheje igitaramo. Aha rero bizakomeza gusubiza wa muhanzi wa Gospel hasi kuko hari n’uzasoma inkuru ntiyite ku wakoze igitaramo ahubwo yibonere kanaka wo muri Secular Music, ibyo bitume amazina y’abahanzi ba Secular akomeza kugaruka mu matwi y’abantu ku mpande zombi haba muri Gospel no muri Secular bitume yamamara birenze mu gihe uwa Gospel we azakomeza kujya hasi kuko ntaho avugwa n’abagakwiye kuba ari bo bamuvuga nyamara bakivugira Secular.

Ikindi wenda umuntu yavuga nko ku banyamakuru ba Radiyo na Televiziyo bakora ibiganiro bya Gospel cyangwa se intonde z’indirimbo, bashobora kunyuzaho indirimbo y’umuhanzi wo muri Secular wakoze Gospel nk’incuro icumi ku munsi kandi wenda imaze nk’icyumweru isohotse, ariko iy’umuhanzi wa Gospel yasohotse uwo munsi kugira ngo banayinjize mu mashini (Computer) ni ikibazo, ugasanga kuyikina ntibishoboka ahubwo hahoramo iya wa muhanzi wa Secular wenda utanazi ko bayifite, utanazi icyo gitangazamakuru ubwacyo.

Ibi ugasanga kuruhande rumwe bituma nta muhanzi wa Gospel uzakenerwa na Kompanyi runaka ngo ayamamarize kuko ibona ntaho azwi.

3. Abahanzi bakora Gospel

Burya ngo ukoma urusyo akoma n’ingasire, Abahanzi nabo ubwabo bagira uruhare mu idindira no kudatera imbere kwabo haba mu kumenyekana no kugira amafaranga.

Akenshi usanga aba bahanzi nabo batagira ubumwe muri bo ndetse nabo ugasanga ntibatezanya imbere, ibi akenshi bigaragararira aho umuhanzi umwe adashobora gusangiza abakunzi be igihangano cya mugenzi we , ariko ugasanga yasangije abakunzi be igihangano cy’undi muhanzi wo muri Secula, ibi byagaragaye cyane ku ndirimbo ya Tom Close Yise “Thank You” mu by’ukuri ni bake mu bahanzi baririmba indirimbo za Gospel usanga atarayisangije abakunzi be, ariko washaka indi y’umuhanzi mugenzi we bakorana Gospel yasangije abantu ukayibura.

Ikindi ni uko nko mu bitaramo cyangwa se ahandi baba bahuriye usanga abahanzi ba Gospel baharanira cyane kuba bari kumwe n’abakora Gospel cyangwa se kwifotozanya nabo, bikabatera ishema ko kanaka wo muri Gospel bifotoranije cyangwa se bari kumwe, ariko yakwifotozanya n’undi wo muri Gospel bahuje umwuga n’umurimo ugasanga ntabwo abyishimiye rimwe na rimwe nta nubwo iyo foto ayisangije abakunzi be.

Ikindi ni uko abahanzi ba Gospel usanga barwanira gukorana indirimbo n’abahanzi ba Secular, rimwe na rimwe bakanabishyura amafaranga menshi ngo bayikorane, hakaba hari na bamwe bangirwa kabone nubwo batanze ayo mafaranga ariko akaba atayashora mu ndirimbo ngo arebe mugenzi we bakore indirimbo nziza n’amashusho meza yo ku rwego rwo hejuru.

Aha rero bituma ku mpande zose batumva cyane ndetse banasuzugurwa kuko uwo winginze ngo mukorane umuhe amafaranga azahita agukura mu bo yatekereza gukorana nawe kuko azaba yumva umufata nk’ikigirwamana.

4. Imyitwarire y’abahanzi

Mu bahanzi bamwe na bamwe usanga bashaka kwitwara nkaba Secular haba mu myitwarire, imyambarire, imivugire ndetse n’imikorere. Aha usanga wenda nk’abakora Hip Hop bakunze kwambara nkuko babona abo muri Secular Bambara, bityo ugasanga abakurikirana izi mpande zombi babibona nko kwigana, naho mu bakurikirana Gospel ariko bakanabona Secular bavuga ko ari uburara no kwihisha mu murimo w’Imana kuko we azabona ibyo abonana aba Secular aribyo nawe wambara, naho ubikurikirana byose we azaba yaramaze kubibona nabona nawe wabikoze avuge ko wiganye bityo uhore uri hasi ku mpande zose.

5. Kudategura ibikorwa byagutse no gutinya guhomba

Mu by’ukuri mu Rwanda hari ibikorwa bike byagutse bihuza Abahanzi ba Gospel cyangwa se ibitaramo bikomeye bitegurwa nabo. Aha iyo urebye neza usanga mu Rwanda hari irushanwa rya Groove Award ryonyine rihemba Abahanzi bakoze neza uwo mwaka, naryo kandi usanga rizunguruka (Road Show) mu nsengero nkeya nazo zo muri Kigali gusa, hakaba igikorwa gitegurwa na Isange Corporation nacyo gihemba indashyikirwa gusa.

Ndetse iyo urebye ibitaramo bitegurwa n’abahanzi ba Gospel, usanga bitari ibitaramo bigari cyane ndetse ugasanga nta nubwo bifata impande n’impande ngo bizane abahanzi bakomeye ku mubumbe cyangwa se muri Afurika, uretse Easter Celebration ijya itegurwa na Patient Bizimana agatumiramo abahanzi b’ibyamamare nabwo icyo gitaramo kiba rimwe mu mwaka.

Nko kuri iyi ngingo, iyo urebye muri Secular usanga nta muhanzi ukomeye muri Afuriika utaraza mu Rwanda kandi bo bakagira ibitaramo bitandukanye nka za Beer Feast, Kigali Up, Juzz Junction, za PGGSS, n’ibindi byinshi ndetse ugasanga bo nta bwoba bafite bwo gushora kuko usanga bo bashobora no gutumira abahanzi basaga 3 mu gitaramo kimwe gusa kandi bakanabishyura.

Izi ngingo zimaze kuvugwa hejuru ndetse n’izindi nizo zituma abahanzi ba Gospel bahora hasi y’aba Secula ndetse ugasanga abahanzi ba Secular nibo batumirwa ahantu hakomeye, kwamamaza amakompanyi akomeye ndetse ugasanga ni nabo bakize kurusha aba Gospel, aho usanga umuhanzi wa Secular amaze umwaka mu Muziki akaba yaguze imodoka nziza ariko uwa Gospel umaze imyaka 5 ntayo aragura.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo