U Bwongereza buratangaza abantu bwafatiye ibihano kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu

Ku nshuro ya mbere u Bwongereza nk’igihugu ubwacyo, buraza gutangaza abantu babarirwa muri za mirongo bwafatiye ibihano bubashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu mu bice bitandukanye ku isi.

Dominic Raab, umunyamabanga wa leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ni we uza gutangiza iyi gahunda nshya y’u Bwongereza bwavuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/UE).

Arayitangiza atangaza aba mbere bafatwa n’u Bwongereza nk’ababangamiye uburenganzira bwa muntu, imitungo yabo ikaba ifatirwa.

Mu bihe byashize, hafi buri gihe u Bwongereza bwafataga ibihano mu kivunge bwifatanyije n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) cyangwa EU.

Ariko nyuma yo kuva muri EU bizwi nka BREXIT, ubu u Bwongereza bushobora gufata ibihano bwo bwonyine nk’igihugu.

Kuri uyu wa Mbere, Bwana Raab aratangaza itegeko rya nyuma ricyenewe ngo u Bwongereza butangire iyi gahunda nshya yo gufata ibihano.

Iri tegeko rireba abantu cyangwa imiryango ishinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu ku isi, ndetse n’abungukira mu buryo bw’amafaranga muri ibyo bikorwa by’ihohotera.

Uwo munyamabanga wa leta y’u Bwongereza ushinzwe Abubanyi n’Amahanga aratangaza amazina y’abantu babarirwa muri za mirongo bafatiriwe imitungo iri mu Bwongereza ndetse batemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Uru rutonde rwa mbere byitezwe ko rugaragaraho amazina y’abantu bo mu Burusiya, Arabie Saoudite na Koreya ya ruguru, ariko, kugeza ubu, bivugwa ko ntabo mu Bushinwa baruriho.

Bibaye nyuma y’ubushyamirane hagati y’u Bwongereza n’u Bushinwa bwatewe nuko leta y’u Bushinwa yashyizeho itegeko rishya muri Hong Kong rijyanye n’umutekano.

’Guhindura ingendo mu bubanyi n’amahanga’

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yavuze ko iryo tegeko riniga ubwisanzure bwa Hong Kong yahoze ikolonizwa n’u Bwongereza.

BBC ivuga ko ubu buryo bushya bw’ibihano bw’u Bwongereza "bwari bumaze igihe butegerejwe".

Uyu munyamakuru yongeyeho ko "bugize igice cy’ingenzi cy’intego ya leta mu bubanyi n’amahanga yo gutuma u Bwongereza burwanirira iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu".

Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga by’u Bwongereza bivuga ko buza kuba ari ubwa mbere iki gihugu ubwacyo cyonyine gifashe ibihano ku bo gishinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Umuvugizi w’Ibiro by’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ubu buryo bushya buzatuma Ubwongereza "bukorana mu bwigenge n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Australia n’Ubumwe bw’u Burayi".

"Abazafatirwa ibihano mu gihe kiri imbere muri iyi gahunda bashobora kuzaba barimo abakora ubwicanyi bukorerwa abanyamakuru n’abakora mu itangazamakuru, cyangwa ibikorwa bishingiye ku iyobokamana cyangwa imyemerere".

Bwana Raab yagize ati "Guhera uyu munsi, u Bwongereza buragira ububasha bushya bwo guhagarika abafite uruhare mu bikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu ntibinjire mu Bwongereza, bubabuza kwinjiza amafaranga muri banki zacu no kungukira mu bukungu bwacu".

"Ntabwo tuzareka ngo abo bashaka gushyira mu kababaro no kwambura ubuzima inzirakarengane bungukire mu mahirwe Ubwongereza butanga".


Dominic Raab, umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, ni we uza gutangaza abafatiwe ibihano

Umuhungu wa Habyarimana avuga ku gusubika iperereza ku wahanuye indege yari itwaye Ise, Umuvugizi w’ishyaka RUDA rya Barafinda ukiri i Ndera yandikiye umutegetsi ukomeye ku isi, Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihome n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo