Close MORE NEWS Kwa Kayumba bavuze ku ifungwa rya Karasira Aimable, basaba FPR-Inkotanyi na Leta ikintu gikomeye UMUBAVU.com Umubavu Kuya 1-06-2021 saa 14:53' whatsapp Facebook Ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) rikorera mu Rwanda rikaba riyobowe na Dr.Christopher Kayumba , ryanenze ifungwa rya Aimable Karasira, risaba ko arekurwa ako kanya. Mu itangazo, RPD ivuga ko "mu gihe ifatwa rya Karasira rituma hibazwa ibyemewe kuvugwa n’ibihanirwa, rinatera kwibaza ku bibazo byo mu mutwe byasizwe n’amateka mabi no kuba leta ibangamira, ikenesha inashyigikira gushyira mu kato ababonwa nk’abanenga ubutegetsi." RPD muri iri tangazo yibutsa ko Karasira yarokotse Jenoside aho yiciwe ababyeyi n’abavandimwe. Rikomeza rivuga ko mu Rwanda bizagorana kugera ku iterambere rirambye cyangwa gukemura ikibazo cy’ubuhunzi mu gihe hakiri abayobozi bashishikariza abaturage guha akato abandi, aho usanga inshuti zahindutse abanzi , imiryango imwe n’imwe igacikamo ibice aho basaba Leta y’u Rwanda n’Ishyaka riri ku butegetsi kureka uyu muco. Ejo ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 nibwo Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa icyaha cyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda. Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.” Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Karasira afite Channel ya youtube yitwa Ukuri Mbona akunze gucishaho ibiganiro bitandukanye bikubiyemo ahanini ibitekerezo bye bwite aho yibanda ku nkuru zivuga ku karengane hirya no hino mu gihugu. Muri kanama 2020 uyu mwarimu wakunzwe n’abatari bake yaje kwirukanwa muri Kaminuza aho yaje gutangaza ko yazize ibitekerezo bye bwite aho atarya indimi mu kurwanya akarengane. Karasira mu biganiro bitandukanye yakunze kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda aho yakunze kugaruka ku Ishyaka riri ku butehetsi rya FPR-Inkotanyi arishinja imikorere idahwitse. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) bigabo Kuya 3-06-2021 Nta gihugu na kimwe mw’Isi kidahana inkozi z’ibibi ahubwo kudafunga abantu nk’aba Karasira, Idamange n’abandi nkabo nicyo cyakabaye ari ikosa rikomeye. None se Leta izakomeze ibareke bakomeza kuroga abanyarwanda ? Aaa Kuya 2-06-2021 RPF nta mpuhwe INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Kwa Kayumba bavuze ku ifungwa rya Karasira Aimable, basaba FPR-Inkotanyi na Leta ikintu gikomeye UMUBAVU.com Umubavu Kuya 1-06-2021 saa 14:53' whatsapp Facebook Ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) rikorera mu Rwanda rikaba riyobowe na Dr.Christopher Kayumba , ryanenze ifungwa rya Aimable Karasira, risaba ko arekurwa ako kanya. Mu itangazo, RPD ivuga ko "mu gihe ifatwa rya Karasira rituma hibazwa ibyemewe kuvugwa n’ibihanirwa, rinatera kwibaza ku bibazo byo mu mutwe byasizwe n’amateka mabi no kuba leta ibangamira, ikenesha inashyigikira gushyira mu kato ababonwa nk’abanenga ubutegetsi." RPD muri iri tangazo yibutsa ko Karasira yarokotse Jenoside aho yiciwe ababyeyi n’abavandimwe. Rikomeza rivuga ko mu Rwanda bizagorana kugera ku iterambere rirambye cyangwa gukemura ikibazo cy’ubuhunzi mu gihe hakiri abayobozi bashishikariza abaturage guha akato abandi, aho usanga inshuti zahindutse abanzi , imiryango imwe n’imwe igacikamo ibice aho basaba Leta y’u Rwanda n’Ishyaka riri ku butegetsi kureka uyu muco. Ejo ku wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021 nibwo Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ashinjwa icyaha cyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rije rikurikiye ibiganiro amaze iminsi atanga ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda. Ati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 5 n’iya 7 y’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ingingo ya 164 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.” Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Karasira afite Channel ya youtube yitwa Ukuri Mbona akunze gucishaho ibiganiro bitandukanye bikubiyemo ahanini ibitekerezo bye bwite aho yibanda ku nkuru zivuga ku karengane hirya no hino mu gihugu. Muri kanama 2020 uyu mwarimu wakunzwe n’abatari bake yaje kwirukanwa muri Kaminuza aho yaje gutangaza ko yazize ibitekerezo bye bwite aho atarya indimi mu kurwanya akarengane. Karasira mu biganiro bitandukanye yakunze kunenga ubutegetsi buriho mu Rwanda aho yakunze kugaruka ku Ishyaka riri ku butehetsi rya FPR-Inkotanyi arishinja imikorere idahwitse. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) bigabo Kuya 3-06-2021 Nta gihugu na kimwe mw’Isi kidahana inkozi z’ibibi ahubwo kudafunga abantu nk’aba Karasira, Idamange n’abandi nkabo nicyo cyakabaye ari ikosa rikomeye. None se Leta izakomeze ibareke bakomeza kuroga abanyarwanda ? Aaa Kuya 2-06-2021 RPF nta mpuhwe INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu