Impinduka zikomeye muri Guverinoma, Uwizeyimana Evode na Munyakazi mu basimbujwe

Kuri uyu wa Gatatu yariki ya 26 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho abaminisitiri batanu bashya, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye.

Perezida Kagame akoze impinduka zikomeye muri Guverinoma aho yahinduye abaminisitiri barimo nk’uw’uburezi, anasimbuza uw’ubuzima uherutse kwegura.

Perezida Kagame kandi yanasimbuje abanyamabanga ba Leta baheruka kwegura ku mirimo yabo barimo Uwizeyimana Evode wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko na Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu ku buryo bukurikira:

Abaminisitiri:

1. Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima

2. Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,

3. Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

4. Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,

5. Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Abanyamabanga ba Leta:

1. Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

2. Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta

3. Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze,

4. Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

5. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro,

Abandi bayobozi:

1. Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;

2. Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;

3. Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda

4. Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima

5. Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

6. Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

7. Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda

Abashyinguye Kizito Mihigo bari bafite imbunda? Reba iyi Video nawe uratubwira muri comment uko wabibonye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo