Ku irara niko kwa tumye Ngoma iba iya 22  Gov. Mufuruke

Umuyobozi w’intaray’Uburasirazuba Mufuruke Fred avuze ko ku irara ariko kwatumye akarere ka Ngoma kafata umwanya wa 22 namanota 64.7
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umubavu.com Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufuruke yavuze ko akarere ka Ngoma kagize ukwirara bituma gasubira inyuma mu mihigo, Mfuruke yavuze ko nubwo batari bicara ngo bisuzume barebe impamvu zatumye akarere ka Ngoma kaba aka22 mu mihigo ya 2017-2018 ntampamvu azi neza yatunye gasubira inyuma mu gihe ako karere mu mihigo ya 2014-2015 kabaye aka kabiri n’amanota 81%

Mufuruke yagize ati’ ntabwo niyumvisha uburyo akarere ka Ngoma kasubiye inyuma mu mihigo ndacyeka ko haba harabayemo ukwirara kuko nta kibazo kidasanzwe akarere kagize cyatuma kagira uriya mwanya’’. Ikindi Mfuruke avuga gishobora kuba intandaro yo kutesa imihigo ku kigero gishimishije nu kudakomeza guhanga udushya bakumva ko ibya bakoze bi hagije."

Umu nyamakuru amubagije niba ibimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru ku muyobozi wa karere ka Ngoma Nambaje Afrodis bijyanye n’imyitwarire itarimyiza aho yavugwagaho gukubita umushoferi we ndetse akana mwambura umushahara wa mezi 9 n’ubwo nyuma yaje ku mwishyura niba ibi bidafitanye isano no gusubira inyuma mu mihigo, Mufuruke yavuze ko ibyo koko byabaye ariko byari ku giticye nka Mayor cyeretse iyo biza kuba byarabaye hagati ye ndetse na Komite bakorana, Yagize ati” ibyabaye byakozwe n’umuntu ku giticye cyeretse niba mu manota atangwa n’abaturage mu mitangire ya Serivise habaye ariho habonetse amanota macyeya wenda twavuga ko byaba bifitanye isano ariko nabyo nukubanza tu kicarana tu kabisuzuma tukareba imbamvu yabiteye icyonzi cyo nuko ntakibazo mu rikomite gihari ki jyanye n’imikoranire mibi hagati ya Mayor na komite tuzi ko bakorana neza ntakibazo kirimo”
Tubibutse ko mu kwesa imihigo y’uyumwaka 2017-2018 akarere ka Rwamagana ariko kaje ku isonga n’amanota 82.2 . Naho akarere ka Nyanza niko kabaye aka 30 n’amanota 53.0 Mu turere 10 twa mbere harimo uturere 4 tw’Intara y’Iburasirazuba ari two Rwamagana yabaye iya imbere n’amanota 84,5%, Kayonza, Gatsibo na Bugesera. Kuva Imihigo yashyirwaho yatumye abayobozi barushaho ku bahiriza inshingano zabo kandi binafasha mu kwihutisha bimwe mu bikorwa na gahunda by’iterambere by’Abaturage





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
HAKIZA Kuya 14-08-2018

Ariko nka MUFURUKE ni gute yirengagiza ko NGOMA yishwe na vice mayor akaba na chairman wa RPF RWIRIRIZA yica aakiza, ibintu byose aba yabivuyanze abaturage yabatutse?
Arashaka ko NGOMA yesa imiigo ite abakozi bandi bahora ku nkeke ya RWIRIRIZA nta wumva ko bucya akiri mu kazi?