Impaka z’urudaca ku ifungwa rya Supermarketings yakenesheje benshi  hanibazwa niba izasigaye zemewe

"Ririya tangazo rya BNR uko ryasobanuwe, ku ijambo rya mbere handitseho ngo ’ni ubucuruzi bw’amafaranga ariko mu buryo butemewe na BNR’, ni ubucuruzi bw’amafaranga bukorwa butazwi na BNR, twebwe nkeka ko muri ririya tangazo tutagombaga kurijyamo kuko ntiducuruza amafaranga, twamamaza urusenda, Sezame nyarwanda kandi twebwe dukorera mu Rwanda turi n’abanyarwanda, ntabwo twebwe turi abanyamahanga na Kompanyi yacu ni iy’abanyarwanda, ifite ibyangombwa by’u Rwanda ndetse yatangirijwe mu Rwanda bityo ahubwo turasaba abanyarwanda kutugana kuko ni ibyiza by’abanyarwanda. Dufite n’icyo tumariye igihugu kuko turasora. Abaketse ko ducuruza amafaranga rwose siyo ducuruza".

"Ku ruhande rumwe, Filozofi ya BNR niyo kuko yaburiraga abanyarwanda kutajya mu bintu byabayobya ariko ku rundi ruhande nkanjye uzi iyi Kompanyi nakwemeza ko itakagombye kuba yaragiye kuri ruriya rutonde kandi n’urwo rutonde abantu ntibakwiye kurwitaho kuko BNR yavuze ko hari ibigo bifite mu nshingano zabyo gukurikirana imikorere ya kompanyi ko zidakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse zinakoresha ibyangombwa kandi zikanabikoresha icyo zabisabiye.

"Sinavuga ngo gufunga kompanyi bakoze amakosa kuko buriya bari bafite impamvu zifatika, gusa iyo bampa amahirwe nari kugera ku ntego nashakaga kugeraho ariko bitanakunze nakwihanganisha abo byagezeho (byahombeje) bagashaka izindi business bakora. Icyifuzo numva natanga ni kimwe ni ugushyiraho itariki bizafungwa kugira ngo n’abateganyaga kujyamo babireke ndetse n’abashoyemo babanze babone ayabo".

Ibitekerezo bibiri bya mbere ni iby’abo muri kompanyi ya 3FS Group bavuga ko kompanyi yabo itakagombye kujya ku rutonde rw’izo BNR yamaganye ubucuruzi bwabo ngo kuko badacuruza amafaranga.

Igitekerezo cya gatatu ni icy’uwabaga muri Supermarketings Global yavugishije benshi nyuma yuko BNR isohoye itangaza yamagana ubu bucuruzi.

Ubwo yari yatumiwe kuri ISANGO TV, Karamuka John, nk’umukozi wari uhagarariye Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye byinshi ku bijyanye n’izi kompanyi zahuruje abantu bashoramo amafaranga yabo.

Karamuka John yavuze ko abantu bagiye bafata ibyitwa PYRAMID bakabishakira ubundi buryo bwo kujijisha ngo bitamenyekana ko ariyo.

Yatanze urugero ku bavuze ko bacuruza urusenga na Sezame bo muri 3FS avuga ko usanga umuntu ashobora gutanga amafaranga menshi ku kantu gatoya cyane ndetse nyuma bakanamusaba kuzana undi muntu.

Ati "Ushobora gutanga ibihumbi 100 bakaguha akantu gato ka Sezame nyamara kagura ibihumbi bibiri bakanagutuma n’abandi bantu".

Iby’amakompanyi avuga ko asora cyangwa ngo aranditse, yavuze ko hari abajya kwandikisha ibyangombwa ariko ntibavuge neza ibyo bagiye gukora.

Umunyamakuru ati "Ese ubwo ikibazo si icya RDB niba umuntu atabasobanuriye neza ibyo agiye gukora bakamuha ibyangombwa by’ibintu bidasobanutse na bo ubwabo batasobanura?"

Ati "Iyo bakoze igenzura bagasanga urakora ibitandukanye n’ibyo wandikishije, icyo gihe uhanwa n’amategeko".

Kuba BNR yarasohoye itangaza ariko hakaba hari abagikora, uyu mukozi wa BNR yavuze ko kimwe n’abagiye baka ibyangombwa nyamara bagakora ibitajyanye nabyo, bishoboka ko na bo baba ari nk’ibyo ngo ariko uko umuntu yatangira akora ibitemewe kose birashyira bikajya ahagaragara.

Impuguke akaba n’umusesenguzi muby’ubukungu Dr Bihira Canisius na we yavuze ko atumva neza uburyo hari andi makompanyi agikora arimo nka Alliance In Motion Global aho usanga nayo nubwo ifite ibicuruzwa ariko ibiciro byabyo bikwiye kugenzurwa (ngo kuko amafaranga abitangwaho atajyanye n’agaciro kabyo nyirizina) kugira ngo bidakomeza gutwara amafaranga y’abanyarwanda.

Akomeza avuga ko uretse BNR, urwego rushinzwe ubucuruzi narwo rwagakwiye kugenzura ubu bucuruzi kugira ngo budakomeza gukenesha abanyarwanda dore ko nk’abacucuwe na Supermarketings Global ubu bari kuririra mu myotsi.

Bamwe mu batanze ibitekerezo muri iki kiganiro bahurizaga ku kuba izi kompanyi zitagahagaritswe burundu ko ahubwo BNR yakicaye ikabinoza neza yiga imikorere yazo bityo zikaba zakomeza zigakora.

Ibi ahanini babishingira ku kayabo nka Supermarketings Global yafunzwe ifitiye abaturage bityo bakabona ibaye ifunzwe burundu byaba ari ugukenesha abanyarwanda.

Hari uruhande kandi rw’abavuga ko mu gihe Leta yashyiraho amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi, babona bwafasha abanyarwanda mu kwiteza imbere.

Umukozi wa BNR asoza avuga ko ku bufatanye na buri munyarwanda igikenewe ari ukwigisha abantu bose bakamenya ubucuruzi bw’uburiganya.

Yavuze kandi ko ku bufatanye n’ubushinjacyaha na RIB, BNR igiye kugenzura neza na kompanyi ya Alliance In Motion Global benshi bakomeje kwibaza niba yo yemewe kuko itafunzwe.

Dr Bihira Canisius na we mu gusoza yavuze ko BNR yagakwiye kugenzura nyirizina ikamenya ahantu amafaranga abantu bari bamaze gushora muri Supermarketings Global yarengeye kuko ngo hari n’abagiye bagurisha imitungo yabo.

Icyakora umukozi wa BNR we yibukije abantu ko mu gihe cyose abantu bishoye mu bikorwa by’uburiganya baba bashobora kubihomberamo gusa asaba abakibaza iherezo ry’amafaranga bashoye muri Supermarketings Global, kuregera inzego zibishinzwe kugira ngo bamenye aho imitungo yabo iherereye kugeza ubu.

Ku wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yaburiye abanyarwanda n’abaturarwanda kwirinda gukorana n’abantu cyangwa ibigo bitabyemerewe byizeza indonke y’amafaranga abantu babigana hashingiwe ku ngano y’amafaranga yabikijwe, ibicuruzwa cyangwa serivisi byaguzwe n’umubare w’abakiriya babyitabiriye.

Icyo gihe mu itangazo BNR yasohoye ryashyizweho umukono na Guverineri wayo John Rwangombwa, yagize iti “Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenye kandi ihangayikishwa n’ikibazo cy’ishoramari ry’amafaranga ritemewe riri gukorerwa mu Rwanda mu bigo byanditse mu gihugu cyangwa ibikorera mu mahanga hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho)”.

BNR yasobanuye ko iryo shoramari ritemewe rikorwa mu buryo bwinshi nko gushingira ku rutonde rw’abantu baryitabiriye uko bagiye bashishikariza abandi kuryitabira n’umubare w’amafaranga batanze, uko bagiye bashishikariza abandi kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi cyangwa hakoreshejwe ibyiciro by’amafaranga adafatika atagenzurwa na Banki Nkuru n’imwe ku Isi.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko bihamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

BNR kandi yagiriye inama abantu yo gushora imari mu bigo by’imari bibifitiye uruhushya rutangwa na Banki Nkuru y’Igihugu, cyangwa mu bigo bicunga bikanacuruza imitungo n’abahuza mu by’ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane.

Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano.

Mu iperereza RIB yakoze ryagaragaje ko Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam), yari imaze kwambura rubanda arenga 79.000 by’amadolari, ni ukuvuga asaga Miliyoni 70 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Umukzi wa BNR, Dr Bihira n’abanyamakuru mu kiganiro kuri ISANGO TV ubwo bagarukaga ku bucuruzi bukorwa kuri interineti

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Habarurema Emmanuel Kuya 11-12-2019

Murabeshya rwose kuko nabahaye 15000 byanjye nanubu ntakintu mfite yapfuye ubusa?

Ntegereje j.claude Kuya 13-06-2019

RIB na BNR bishyire mu gaciro kuburyo ntamunyarwanda uzahomba aye.nkumva hakorwa iperereza ryimbitse kuri supermaketings hakubiyemo igihe yatangiriye nigihe yafungiye.

Mukubwa Kuya 11-06-2019

Ndumva icyarushaho gufasha abanyarwanda bashoyemo ari uko ubuyobozi bwasaba supermaketings kugaragaza uburyo izishyura abashoyemo.

Mukubwa Kuya 11-06-2019

Ndumva icyarushaho gufasha abanyarwanda bashoyemo ari uko ubuyobozi bwasaba supermaketings kugaragaza uburyo izishyura abashoyemo.

sam Kuya 11-06-2019

rwose baraduhemukiye kuko twabigiyemo tuziko byemewe , none barabihagaritse iyo babanza kuduteguza bagashyiraho nkigihe runaka tukabona ayacu bakabona kubifunga

sam Kuya 11-06-2019

rwose baraduhemukiye kuko twabigiyemo tuziko byemewe , none barabihagaritse iyo babanza kuduteguza bagashyiraho nkigihe runaka tukabona ayacu bakabona kubifunga

iryivuze gildas Kuya 11-06-2019

Rwose nibabamaganire kure kuko nabajura batumazeho amafrw

kabila Kuya 11-06-2019

mufashije abanyarwanda bakabona amafaranga yabo bashoyemo kubwanjye mbona ariko gukemura ibibazo