Close MORE NEWS Inguzanyo ya Miliyari 17 igiye gushorwa mu guhangana n’abanyereza umutungo wa Leta UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-11-2018 saa 16:00' whatsapp Facebook U Rwanda rwahawe inguzanyo ya Miliyoni $20, akabakaba Miliyari 17 Frw, izakoreshwa mu kubaka ubushobozi mu kunoza imicungire y’umutungo n’imari bya Leta. Amasezerano kuri iyi nguzanyo yatanzwe na Banki y’Isi yashyizweho umukono kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018, hagati ya Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal. Iyi nguzanyo izanoza itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka n’iy’igihe giciriritse, kugenzura umutungo wa leta, kubaka ubushobozi no kwimakaza ikoranabuhanga. Iri mu mushinga uzwi nka Public Financial Management Reform Project (PFMRP) uzafasha Minisiteri y’Imari n’izindi nzego ziyishamikiyeho, kunoza imikorere. Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko iyi nguzanyo izubakira kuri gahunda zisanzweho. Yagize ati “Haracyari inzego nyinshi zifite intege nke mu micungire y’umutungo wa Leta. Hakoreshwa uburyo bubiri mu guhangana n’iki kibazo harimo gukoresha ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi no guhugura abakora umwuga w’ishoramari. Ibi birakorwa kandi hari benshi babonye impamyabumenyi z’ubunyamwuga.” Mu gihe raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikira imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) zigaragaza ko hari abakoresha nabi umutungo, Leta yashyizeho uburyo buyifasha kubakurikirana no kuwugaruza. Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu mezi umunani ya 2018, hagarujwe 616,688,568 Frw y’umutungo wa Leta wanyerejwe, ungana na 52% bya 1,187,235,012 Frw. Yasser El-Gammal yavuze ko iyi nguzanyo yiyongera ku zindi Banki y’Isi iha u Rwanda. Yagize ati “Iyi nguzanyo irakomeza imikoranire dufitanye n’u Rwanda. Iyo uri ikigo cy’imari ariko udashobora gukoresha amafaranga neza, uko bikwiye, bigusaba byinshi. U Rwanda rwubatse urwego rwiza rwo kugenzura umutungo wa leta.” “Twizeye ko iyi nguzanyo izakoreshwa neza, izagera mu nzego zose. Icy’ingenzi ni uko izashyigikira abakora mu by’imari. U Rwanda rwateye intambwe ariko haracyakenewe kubaka ubushobozi.” Inguzanyo u Rwanda rwahawe izishyurwa mu myaka 38, ku nyungu ya 0.75%. Igice kinini cyayo kizakoreshwa mu kubaka ubushobozi bw’abakozi, ahazashyirwa miliyoni 10,5$; ikoranabuhanga ni miliyoni $5; gutanga raporo ni miliyoni $3.45 naho mu bijyanye no gutegura ingengo y’imari y’igihe giciriritse ni miliyoni $0.7. Abazayungukiramo barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) n’Igishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), abikorera n’abandi. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Inguzanyo ya Miliyari 17 igiye gushorwa mu guhangana n’abanyereza umutungo wa Leta UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 5-11-2018 saa 16:00' whatsapp Facebook U Rwanda rwahawe inguzanyo ya Miliyoni $20, akabakaba Miliyari 17 Frw, izakoreshwa mu kubaka ubushobozi mu kunoza imicungire y’umutungo n’imari bya Leta. Amasezerano kuri iyi nguzanyo yatanzwe na Banki y’Isi yashyizweho umukono kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018, hagati ya Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal. Iyi nguzanyo izanoza itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka n’iy’igihe giciriritse, kugenzura umutungo wa leta, kubaka ubushobozi no kwimakaza ikoranabuhanga. Iri mu mushinga uzwi nka Public Financial Management Reform Project (PFMRP) uzafasha Minisiteri y’Imari n’izindi nzego ziyishamikiyeho, kunoza imikorere. Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko iyi nguzanyo izubakira kuri gahunda zisanzweho. Yagize ati “Haracyari inzego nyinshi zifite intege nke mu micungire y’umutungo wa Leta. Hakoreshwa uburyo bubiri mu guhangana n’iki kibazo harimo gukoresha ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi no guhugura abakora umwuga w’ishoramari. Ibi birakorwa kandi hari benshi babonye impamyabumenyi z’ubunyamwuga.” Mu gihe raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikira imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) zigaragaza ko hari abakoresha nabi umutungo, Leta yashyizeho uburyo buyifasha kubakurikirana no kuwugaruza. Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu mezi umunani ya 2018, hagarujwe 616,688,568 Frw y’umutungo wa Leta wanyerejwe, ungana na 52% bya 1,187,235,012 Frw. Yasser El-Gammal yavuze ko iyi nguzanyo yiyongera ku zindi Banki y’Isi iha u Rwanda. Yagize ati “Iyi nguzanyo irakomeza imikoranire dufitanye n’u Rwanda. Iyo uri ikigo cy’imari ariko udashobora gukoresha amafaranga neza, uko bikwiye, bigusaba byinshi. U Rwanda rwubatse urwego rwiza rwo kugenzura umutungo wa leta.” “Twizeye ko iyi nguzanyo izakoreshwa neza, izagera mu nzego zose. Icy’ingenzi ni uko izashyigikira abakora mu by’imari. U Rwanda rwateye intambwe ariko haracyakenewe kubaka ubushobozi.” Inguzanyo u Rwanda rwahawe izishyurwa mu myaka 38, ku nyungu ya 0.75%. Igice kinini cyayo kizakoreshwa mu kubaka ubushobozi bw’abakozi, ahazashyirwa miliyoni 10,5$; ikoranabuhanga ni miliyoni $5; gutanga raporo ni miliyoni $3.45 naho mu bijyanye no gutegura ingengo y’imari y’igihe giciriritse ni miliyoni $0.7. Abazayungukiramo barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) n’Igishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (iCPAR), abikorera n’abandi. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu