Umuherwe Bill Gates yakubiswe inshuro ku rutonde rw’abatunze agatubutse ku isi

Umuherwe Bill Gates wari umaze igihe kinini ntawumuhigika mu gutunga agatubutse ku isi, kuri ubu urutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Forbes Magazine cyo muri Amerika, uyu muherwe yakubiswe inshuro na mugenzi we Jeff Bezos washinze Amazon waje ku mwanya wa mbere.

Uretse Bill Gates wisanze atayoboye urutonde nkuko byari bisanzwe, hari n’abandi baherwe bisanze barasubiye inyuma ku buryo bukabije nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wamanutseho imyanya irenga 200 ku rutonde rw’abantu bakize kurusha abandi ku isi muri uyu mwaka wa 2018.

Donald Trump yigeze kuza mu baherwe ijana ba mbere ku isi gusa aho abereye umukuru w’igihugu cya Amerika, yagiye amanuka ku rutonde.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru The Forbes Magazine cyo muri Amerika, Trump arabarizwa ku mwanya wa 766 avuye ku mwanya wa 544 umwaka ushize. Afite akayabo ka Milliyari 3.1 akaba yaragabanutseho Milliyoni zisaga 400 z’amadorari zose.
Forbes Magazine ikomeza itangaza ko ubukungu bwa Trump bwagabanutse bitewe nuko mu gihe cyo kwiyamamariza kuba Perezida, yakoresheje amafaranga menshi cyane.

Ku rutonde rw’uyu mwaka wa 2018. umuherwe Jeff Bezos washinze Amazon niwe uri ku mwanya wa mbere na Milliyari 112$ z’amadorari. Umuherwe washinze Microsoft Bill Gates wari umaze iminsi yarihariye umwanya wa mbere inshuro zigera kuri 18, akaba yasubiye inyuma aza ku mwanya wa kabiri na Milliyari 90$ z’amadorari.
Kuri uru rutonde rugaragaraho abaherwe basaga 2,208, nibura buri muherwe uriho afite umutungo urenga Milliyali imwe y’amadorari ya Amerika.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo